00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku buzima bwa Chanel, umwe mu bahangamideli bubashywe Isi yagize

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 13 July 2022 saa 06:39
Yasuwe :

Niwitegereza mu ntonde zose zakozwe z’abahanzi b’imideli beza babayeho ku Isi, uzasagamo umugore w’Umufaransa Gabrielle Coco Channel wamamaye ahanini bigendeye ku mubavu wa Chanel No 5, amakanzu azwi nka “Little black dress” n’ibindi bitandukanye.

Gabrielle Chanel yavutse tariki ya 19 Kanama mu 1883 avukira mu gace ka Saumur mu Bufaransa. Yavukiye mu bukene bukabije maze ubuzima burusha gusharira ubwo nyina yapfaga azize igituntu. Icyo gihe Chanel yari afite imyaka 12.

Nyuma y’urupfu rwa nyina, se yaje kohereza Chanel n’abavandimwe be mu kigo cy’imfubyi cya Aubazine. Chanel yamaze imyaka itandatu muri icyo kigo cy’impfubyi cyacungwagwa n’ababikira, ari nabo bamwigishije umwuga w’ubudozi.

Ubwo yari afite imyaka 18, Chanel yaje kuva muri iki kigo yerekeza mu mujyi wa Moulins aho yakoraga akazi ko kudoda no kuririmba mu ma restaurants n’utubari.

Uyu mwuga wo kuririmba ntiyawukomeje kubera ko impano ye itari ihagije.

Mu 1908 yaje gucudika n’umugabo w’umukire witwa Etienne Balsan bituma agira amahirwe yo guhura n’abandi bantu bari mu cyiciro cy’abakire.

Uyu mugore yaje kuba inshoreke ya bamwe mu bayobozi bakuru b’u Bwongereza, bituma agirana ubucuti na Winston Churchill wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri icyo gihe.

Mu 1913 yfunguye iduka rye rya mbere ricuruza imideli i Deauville abifashijwemo n’umugabo bakundanaga witwa Arthur Capel.

Chanel yazanye agashya ko gukora imyambaro y’abagore yoroheje, ihendutse kandi myiza bituma yamamara cyane kuko abagore bari basanzwe bambara imyenda y’agaciro cyane gusa ikababuza kwitwara uko bashatse.

Iyi myambaro ya Chanel yemereraga abagore kwisanzura bakanoroherwa n’ibindi bikorwa nko gutwara amafarasi, kugenda n’amaguru n’ibindi byinshi.

Iyi myenda yamamaye mu gihe cy’intambara ya mbere y’Isi maze ituma Coco Chanel yubaka izina nk’umwe mu bahanzi b’imideli b’icyitegererezo. Ibi byajyanaga no kugenda afungura amaduka acuruza imideli mu bice bitandukanye.

Nyuma y’intambara ya Mbere y’Isi, yari amaze gushyira hanze imyenda yamamaye nk’amakoti maremare adafite ikora, ama ‘écharpe’ apfunditse mu ijosi, amakanzu, imitako yambarwa ku mubiri, umubavu wa Chanel No 5 wagiye hanze mu 1921 n’ibindi bitandukanye byakunzwe cyane n’abagore bifite.

Mu 1939 ubwo intambara ya II y’Isi yari itangiye, Chanel yafunze amaduka ye yose bituma abakozi be bagera ku 3000 batakaza imirimo ibintu byafashwe nk’agahimano bitewe n’uko abakozi bari bamaze iminsi binubira umushahara n’uburyo bakoreshwamo.

Chanel kandi yashinjwe kuba icyitso cy’ingabo z’u Budage ubwo zafataga u Bufaransa nyuma akaza gukundana n’umuyobozi mukuru mu ngabo z’u Budage witwaga Hans Gunther von Dincklage.

Uyu mubano watumye Chanel abasha kubona icyumba muri hoteli ya Ritz yakoreshwanga n’aba Nazi.

Mu nyandiko z’ibanga zashyizwe hanze na Guverinoma y’u Bufaransa, zigaragaza ko Chanel yagiranye imikoranire ya hafi n’ingabo za Adolf Hitler akaba yaranakoreye Gen. Walter Schellenberg wari ukuriye ishami ry’ubutasi ry’umutwe w’ingabo z’ishyaka ry’Abanazi.

Intambara ya II y’Isi ikirangira ingabo z’u Bufaransa zikisubiza umujyi wa Paris, Chanel yakomeje kujya ahatwa ibibazo n’ubushinjacyaha nyuma aza kwimukira mu Busuwisi aho yatuye kugeza mu 1954.

Abahanzi b’imideli b’abagabo nka Christian Dior batangiye kwigarurira isoko maze ibihangano byabo bitangira kwigaranzura ibicuruzwa bya Coco Chanel ku Isoko.

Ibi byatumye Chanel yongera gusubukura ibikorwa byo guhanga imideli afungura inzu y’imideli yakunzwe cyane muri Amerika n’u Bwongereza gusa ntiyakundwa cyane mu Bufaransa, ahanini bitewe n’izina rye ryari rimaze kwangirika.

Uyu mugore yakomeje gukora ibi bikorwa kugera tariki ya 10 Mutarama mu 1971 ubwo yapfiraga muri hoteli Ritz afite imyaka 87, apfa nta mwana yigeze.

Nyuma y’urupfu rwe, sosiyete ya Chanel yaje kugurwa n’umucuruzi w’umufaransa witwa Pierre Wetheimer, ubu umuryango we ni wo ufite iyi sosiyete ya Chanel yinjiza amamiliyari buri mwaka.

Umwaka ushize iyi sosiyete yatangaje ko yinjije miliyari 15.6$.

The Little Black dress yabiciye bigacika nyuma y'intambara ya Mbere y'Isi
Amakote adafite amaboko nayo ari mu yahanzwe na Chanel
Umubavu wa Chanel No 5 iri mu yatumye Coco Chanel yamamara
The Little Black dress yabiciye bigacika nyuma y'intambara ya Mbere y'Isi
Bimwe mu bicuruzwa bikorwa na Chanel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .