00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Calvin Klein wabaye ikimenyabose mu guhanga imideli

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 8 July 2022 saa 08:36
Yasuwe :

Nubwo waba utazi umuhanzi w’imideli witwa Calvin Klein, byibuze ushobora kuba warumvishe cyangwa warabonye imyambaro n’ibindi bicuruzwa by’imideli byanditseho iryo zina.

Ibicuruzwa byanditseho iri zina uzabisanga mu mpande zose z’Isi kubera ukuntu bikundwa kandi bikagurwa na benshi. Ibi bikoresho bikorwa n’uruganda Calvin Klein inc, rwatangijwe n’Umunyamerika Calvin Klein mu 1968.

Calvin Klein yavutse tariki ya 19 Ugushyingo, 1942, avukira Bronx, mu Mujyi wa New York.

Klein yavukiye mu muryango wari wifashije abyarwa n’Abayahudi b’abimukira.

Mu bugimbi bwe, Klein yakuze akunda gushushanya cyane akamara amasaha menshi ashushanya abagore bambaye amakote n’amakanzu. Ababyeyi be bakomeje kumushyigikira mu guteza imbere impano ye bamwohereza kwiga mu ishuri ry’ubugeni rya ‘High School of Art and Design’ i New York.

Akiharangiza yaje kwerekeza muri kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga izwi nka ‘Fashion Institute of Technology’ iherereye mu Mujyi wa Manhattan.

Muri iryo shuri yaje kuhahurira na Jayne Centre baje kurushinga mu 1964 ubwo Klein yari asoje amasomo.

Mu 1968 Calvin Klein yaje gutangiza inzu y’imideli afatanyije n’inshuti ye yo mu bwana, Barry Schwartz. Klein yitaga ku byerekeye ubuhanzi bw’imideli mu gihe Shwartz we yitaga ku gisata cy’ubucuruzi bwa sosiyete. Iyi nzu yatangiye iha ikiraka cyo kudoda amakote n’amakanzu yashushanyijwe na Calvin Klein ku badozi bo hafi muri ako gace.

Umwe mu bayobozi b’iduka rya Bonwit Teller yasuye iduka rya sosiyete ya Calvin Klein akururwa n’imwe mu myambaro yahasanze aza kugura ifite agaciro k’ibihumbi 50$, agenda ayikwirakwiza mu yandi mashami y’iduka ryabo.

Ibi byazamuye izina rya Calvin Klein maze nyuma y’igihe gito atangira gukora imyenda ya siporo.

Izina Calvin Klein ryagiye ryamamara mu Isi y’imideli kubera imiterere yihariye y’imyambaro bakoraga itari isanzwe imenyerewe.

Mu 1970 Calvin Klein yasohoye imyenda y’amakoboyi yegereye umubiri inyuma yanditseho Calvin Klein. Aya makoboyi yaje kwamamazwa cyane maze atangira gukundwa ku buryo hagurwaga asaga 40,000 mu gihe cy’icyumweru.

Mu 1982 Klein yatangiye gukora imyenda y’imbere y’abagore n’abagabo yanditseho Calvin Klein. Yanakuyeho imipaka y’imyambarire hagati y’igitsina gabo n’igitsinagore akora bikini z’abagore zikoze mu buryo nk’ubw’imyenda y’imbere y’abagabo.

Muri iyo myaka kandi yinjiye ku isoko ryo gukora imibavu, basohora umubavu witwa ’Obsession and Eternity

Uko imyaka yagiye yicuma uruganda rwa Calvin Klein rwakomeje gukora ibindi bicuruzwa bitandukanye nk’amasume, imyenda yo kogana, amadarubindi, ibicuruzwa byifashishwa mu gukora makeup, amasaha, ibikapu n’ibindi bitandukanye.

Klein yagiye atsindira ibihembo bitkomeye harimo Coty Award mu 1973, 1974, ni 1975 bimugira umuhanzi wa mbere ubyegukanye akiri muto.

Uyu mugabo kandi yatwaye igihembo gitangwa n’Akanama k’Abahanzi b’Imideli muri Amerika mu 1982, 1983, 1986 na 1993 nk’uwahanze imyenda myiza mu cyiciro cy’abagabo n’abagore ahita aba umuhanzi w’imideli wa mbere wegukanye icyo gihembo mu byiciro byombi mu mwaka umwe.

Mu mwaka wa 1993 kandi yanahawe igihembo cy’umuhanzi w’imideli wa mbere muri Amerika.

Mu 2003 Calvin Klein na Barry Schwartz baje kugurisha sosiyete ya Calvin Klein kuri sosiyete ikora imideli ya Phillips Van Heusen kuri miliyoni 400$. Ihita yiyongera ku yandi mashami yabo nka Tommy Hilfiger, Warner’s, Olga na True &Co.

Mu buzima bwe bwite Calvin Klein afite umwana umwe gusa witwa Marci Klein yabyaranye na Jayne Centre baje gutandukanya nyuma y’imyaka 10 babana. Klein yaje kongera gushakana na Kelly Rector mu 1986, baza guhabwa gatanya mu 2006 nyuma y’igihe buri umwe aba ukwe.

Uyu muhanzi kandi yagiye atangaza ko ahanga imideli agendeye ku bintu anyuramo mu buzima bwe bwite cyane ko yagiye atangaza ko akururwa n’igitsinagore n’igitsigabo icya rimwe.

Uyu mugabo kandi yagiye arangwa n’ububata bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi kugeza n’aho mu 1988 yagiye mu kigo ngororamuco cya Minnesota.

Calvin Klein ni umwe mu bahanzi b'imideli bamamaye ku Isi
Uruganda rwa Calvin Klein rwageze aho rutangira no gukora amasaha
Amapantalo ya Calvin Klein ari mu akundwa n'abantu benshi
Uyu munsi Calvin Klein ikora n'ibikapu
Iyi nzu y'imideli ikora ibintu byinshi bitandukanye
Benshi bakunze imyenda y'imbere y'abagabo n'abagore ikorwa na Calvin Klein
Calvin Klein ikora n'ibikoresho byifashishwa muri makeup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .