00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abagabo badakwiye kwambara amasogisi y’umweru

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 5 June 2022 saa 03:54
Yasuwe :

Nubwo nta tegeko ryanditse ribibuza, abahanga mu bijyanye n’imyambarire bavuga ko abagabo b’abasirimu badakunze kurangwa no kwambara amasogisi y’umweru.

Impamvu nyamukuru ishingirwaho ni uko adapfa kugira indi myambaro bijyana, cyane ko akenshi abagabo bakunze kwiyambarira amapantalo y’umukara, amakoboyi cyangwa se ubundi bwoko butaberana n’amasogisi y’umweru.

Uretse n’ipantalo, bavuga ko ayo masogisi hadakunze kuboneka inkweto zajyana na yo mu by’imyambarire, nk’uko byatangajwe na Times of India.

Izindi mpamvu zishingirwaho mu kunenga ayo masogisi, uretse kuba nta myenda bikunze kujyana, yandura vuba kandi amenyerewe cyane mu bakunda gukina umupira w’amaguru n’abandi bambara inkweto zifashishwa mu myitozo ngororamubiri, ku buryo biyambura umwihariko wo kurimbanwa.

Abagabo bagirwa inama yo kwambara amasogisi y’umukara, ay’ubururu cyangwa andi afite ibara ryijimye, kubera ko akunze kujyana n’imyenda umuntu afite mu kabati.

Abasobanukiwe iby'imbararire bagaragaza ko bigoye ku bagabo kubona umwambaro wajyana n'amasogisi y'umweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .