00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu y’imideli, LC Waikiki yinjiye ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 August 2022 saa 06:46
Yasuwe :

Inzu mpuzamahanga y’imideli LC Waikiki yageze ku isoko ry’u Rwanda aho izajya ikorera mu nzu y’ubucuruzi ya KBC iherereye Kimihurura.

LC Waikiki ni imwe mu nzu z’imideli zamamaye ku Isi mu gukora imyambaro itandukanye yo ku rwego rwo hejuru ariko ikayigurisha ku giciro cyo hasi.

Iyi nzu yafunguwe bwa mbere mu 1988 mu Bufaransa i Paris itangira ikora imipira n’indi myenda itandukanye.

Mu 1997 ikigo cyo muri Turikiya cya Tema cyayiguze n’umufaransa George Amoyal bamusigiramo imigabane ya 7% bituma iyi nzu yegukanwa n’abanya-Turikiya.

LC Waikiki ikora imyambaro itandukanye haba iy’abagore n’abagabo irimo imipira, imitako yo ku mubiri, imibavu, ibikoresho by’isuku ndese ikora n’imyenda y’abana kuva ku uvutse kugeza ku ufite imyaka 14.

Iyi inzu ikorera mu bihugu butandukanye by’Isi. Mu ibarura ryakozwe mu 2020 ryagaragaje ko ifite amashami 1004 mu bihugu 47.

Inzu mpuzamahanga y’imideli LC Waikiki yageze ku isoko ry’u Rwanda aho izajya ikorera mu nzu y’ubucuruzi ya KBC iherereye Kimihurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .