00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joyce Fashion Designs yashyize hanze imyambaro y’iminsi mikuru (amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 December 2022 saa 12:54
Yasuwe :

Iminsi mikuru isoza umwaka ni igihe abantu baba bari kwishimira ibyiza bagezeho no kwishimira ko basoje umwaka. Ibirori biba ari byinshi impande n’impande.

Kimwe mu byitabwaho mu gihe cy’iminsi mikuru ni ukuntu abantu baseruka bambaye, babyitaho ku buryo baba bambaye neza kandi ya myenda igenewe ibirori.

Mu gufasha abantu kwizihiza no kuryoherwa n’iminsi mikuru, inzu y’imideli ya Joyce Fashion Designs yashyize hanze ubwoko bw’imyambaro yiswe ‘Ukwisobanukirwa’ ishishikariza abantu kwambara neza mu minsi mikuru.

Iyi myambaro mishya ikubiyemo ubwoko burindwi burimo iyagenewe abagabo n’abagore, yambarwa mu birori byubashywe nk’iminsi mikuru isoza umwaka n’ahandi.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwamahoro Joyce washinze iyi nzu y’imideli, yavuze ko bahisemo gukora iyi myambaro kugira ngo bafashe abantu kubona imyambaro myiza baserukana mu minsi mikuru.

Ati “Tugeze mu gihe cy’iminsi mikuru haba kuri Noheli n’Ubunani abantu baba bashaka kwizihiza ibi birori basa neza, niyo mpamvu twakoze iyi myambaro kugira ngo tubafashe kurimba binyuze mu myambaro yakorewe mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko kandi bayikoze kugira ngo bashimire abakiliya babo batasibye kubaba hafi mu gihe cy’imyaka iatatu bamaze bakora.

Ati “Tumaze imyaka itatu dukora abantu batwakiriye mu buryo twe tutakerezaga. Batumye ibikorwa byacu byaguka mu bihe bitari byoroshye bya Covid-19 n’uyu mwaka w’itumbagira ry’ibiciro bakomeje kutuba hafi, twagiraga ngo tubashimire tubinyujije muri iyi myambaro.”

Joyce Fashion Designs ni imwe mu nzu nshya z’imideli zitanga icyizere mu myambaro ikora, yambika ibyamamare bitandukanye birimo Intore Massamba, Alex Muyoboke, ba nyampinga batandukanye nka Miss Shanitah, Miss Phiona, Miss Denise n’abandi.

Abashaka imyambaro yo kwifubika nabo ntabwo bibagiranye
Abagore n'abakobwa batekerejweho kuri iyi myambaro mishya
Amakote y'ubwoko butandukanye yasohotse ku 'Ukwisobanukirwa'
Amwe mu kanzu abakunda gusa neza bakambara butabiriye ibirori by'umwihariko muri iyi minsi mikuru
Amwe mu makote agezweho mu Rwanda
Buri wese ushaka kurimba mu minsi mikuru yatekerejweho
Ibara ry'umutuku ryambarwaga cyane kuri Noheli
Kwambara imyenda isa bigezweho uyu munsi
Inshuro nyinshi Massamba aseruka mu myambaro ya Joyce Fashion Designs
Iyi myambaro iri mu bwoko butandukanye n'amabara atandukanye
Inyuma h'uyu mwambaro hakozwe mu buryo bugezweho
Abashaka gutaha ubukwe mu minsi mikuru nabo batekerejweho
Imishanana n'imyambaro gakondo y'Abanyarwanda
Iyi mikenyero yasohotse ku myambaro mishya 'Ukwisobanukirwa'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .