00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yiyemeje guhangana n’uruganda rwa Adidas

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 September 2022 saa 08:03
Yasuwe :

Kanye West arashaka gukora sosiyete yigenga y’imideli ya Yeezy nyuma yo kugirana ibibazo n’inganda z’imyenda n’inkweto zirimo Adidas na Gap bitubahirije amasezerano bagiranye.

Kanye West nyuma gutandukana na Gap bari bamaze imyaka ibiri bakorana, asigaranye urugamba rwo guhagarika amasezerano y’imikoranire na Adidas byari biteganyijwe ko azarangira mu 2026.

Ibi bije nyuma y’ibibazo bagiye bagirana birimo kuba uru ruganda rwarakoze inkweto bise Adilette 22 zijya gusa n’iziri mu gitekerezo cy’inkweto za Yeezy. Ngo yari yabasabye ko bakorana ariko babikora batamumenyesheje.

Tariki 19 Nzeri 2022 Kanye West nibwo yatangaje ko yibwe umutungo bwite mu by’ubwenge na Adidas, agashinja ubusambo Torben Schumacher uhagarariye uru ruganda ku Isi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yanditse agira ati “Ni bande bafata imyanzuro muri Adidas, Torben na Adidas mwibye igitekerezo cyanjye, bakoze inkweto ya Balenciaga mutamenyesheje, banga gushyira ku isoko inkweto yanjye Balenciaga Gap, nta n’umwe wigeze amenyesha.”

Yakomeje agira ati “Iyi ni intambara , twatsinze Gap , ubu noneho Adidas niyo itahiwe ”.

Ibi byateje impaka zikomeye byatumye Kanye West atangiza urugamba rwo guhagarika amasezerano ya miliyali 1.5 z’amadorali yari afitanye na Adidas, nubwo amasezerano y’imikoranire bafitanye azarangira mu 2026.

Bijye nyuma y’iminsi mike Kanye ahagaritse amasezerano yari afitanye na GAP yagombaga kuzarangira mu 2030.

Kanye west yashinje GAP kutubahiriza amasezerano bagiranye harimo kunanirwa gufungura iguriro ry’imyambaro ya Yeezy , gushyiraho ibiciro biri munsi y’ibyo bumvikanye, kunanirwa gukwirakwiza imyambaro ye n’ibindi. Nubwo bahagaritse imikoranire, GAP izakomeza gucuruza imyambaro ya Yeezy kugeza mu Gicurasi ya 2023.

Kanye West yagaragaje ko yiyemeje guhangana na Adidas nubwo bari bafitanye imikoranire
Adilette 22 inkweto yakozwe na Adidas, Kanye West akavuga ko ari igitekerezo cye bibye
Umwe mu myambaro ya Kanye West yakozwe na GAP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .