00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Jimin wo muri BTS yagizwe brand ambassador wa Dior

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 January 2023 saa 08:53
Yasuwe :

Jimin, umuhanzi ubarizwa mu itsinda ry’umuziki ryo muri Koreya y’Epfo rizwi nka BTS, yagizwe uwamamaza (brand ambassador) ku Isi yose w’inzu y’imideli y’imideli y’Abafaransa, Dior.

Iri tsinda ryamamaye ku Isi mu ndirimbo zitandukanye zirebwa cyane ku rubuga rwa YouTube dore ko bafite indirimbo nyinshi zarebwe cyane.

Hejuru yo kuba Dior yamugize uwamamaza ibikorwa byabo, indi nyungu irimo ni uko muri Koreya y’Epfo ari kimwe mu bihugu bifite abantu bahaha cyane kubera ubushobozi bukomeye bw’abatuye icyo gihugu.

Bivuze ko Dior ishaka kwifashisha ubwamamare bw’uwo muhanzi, mu gushishikariza abanya-Koreya kwambara no gukoresha ibyakozwe n’iyo nzu y’imideli.

Ubuyobozi bwa Dior bwatangaje ko iyi iri muri gahunda yo kwagura bakageza ibikorwa byabo mu bihugu bitandukanye.

Jimin umuhanzi ubarizwa mu itsinda ry’umuziki ryo muri Koreya y’Epfo BTS, yagizwe brand ambassador ku Isi yose w’inzu y’imideli y’imideli y’Abafaransa Dior.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .