Ubusanzwe mu Rwanda ntabwo bimenyerewe ko hakorwa amasakoshi yo gusohokana akozwe mu bitenge, ahubwo hasanzwe ibikapu byo gutwaramo ibintu bikozwe muri ibi bitambaro.
Ibi nibyo byatumye L&M Store ihitamo gukora aya masakoshi kugira ngo abakunda ibitenge bajye babona n’amasakoshi yabyo bashobora guserukana mu birori cyangwa ahandi bubashye.
Ubu bwoko bune bwahawe amazina atandukanye arimo Jaber Handbag, Atis Handbag, Agulu Handbag, Osiepa Handbag. Yose yakorewe muri iyi nzu kuva ku ntangiriro.
Hari abashakaga kugira isakoshi y’igitenge bagafata iyo basanganywe yakorewe ahandi bakacyomekaho gusa muri iyi nzu bo bikoreye ayabo bifashishije impu zabugenewe bakuye muri Tanzania.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa L&M Store, Mugisha Louange, yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora aya masakoshi nyuma yo kubona ko hari abayashaka bakayabura.
Ati “Nabonye mu Rwanda tugira bya bikapu byo mu gitenge biba ari binini byo gutwaramo ibintu ariko nari ntarabona amasakoshi yo kugendana mu ntoki akozwe muri ubu buryo.”
Yakomeje avuga ko byabafashe igihe kinini kuyakora kuko ibikoresho byasabaga kubitumiza hanze y’u Rwanda.
L&M Store yatangiye gukora mu 2020. Yabanje gusohora imyambaro irimo Ineza Collection na Iriza Collection.
Iyi nzu ikorera ubucuruzi Kimironko mu Mujyi wa Kigali ndetse ibindi bihangano byayo ibinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo na Instagram.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!