00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munezero Christine yacanye umucyo muri ’Paris Haute Couture’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 January 2023 saa 09:46
Yasuwe :

Munezero Christine akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga ndetse akaba ari umwe mu bifashishijwe n’ibigo bikomeye mu mideli mu birori bya Paris Haute Couture.

Uyu mukobwa wari umaze kwigaragariza mu birori by’imideli bya Paris Fashion Week men’s yahise akomereza no muri Paris Haute Couture yatangiye ku wa 23 ikarangira ku wa 26 Mutarama 2023.

Muri iyi minsi Munezero yamuritse imyambaro y’inzu mpuzamahanga z’imideli zitadukanye nka ASHI Studio, FENDI n’izindi.

Paris Haute Couture ni ibirori by’imideli bibera mu Bufaransa. Bimurikirwamo imyenda abantu bashobora gusohokana mu birori bikomeye bitandukanye.

Munezero w’imyaka 24 amaze imyaka ine atangiye urugendo rw’imideli ushobora kuvuga ko rwamuhiriye bitewe n’ibikorwa amaze kugeraho ku ruhando mpuzamahanga.

Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model Management’ ikigo cyatangijwe na Franco Kabano, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Ibi byamufashije gutangira gukorana na ‘Next Models Worldwide’ yamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga. Urugendo rwe rwatangiriye mu Rwanda, aho mu 2020 yakoranye na Moshions.

Yaje kujya ku ruhando mpuzamahanga atangira gukorana n’inzu z’imideli nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali, Fendi n’izindi.

Gukorana nabyo nibyo byamugejeje ku kwitabira ibirori bikomeye by’imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week n’ibindi.

Munezero avuga ko intego ze ari ugukora cyane bikazamugeza ku kubona igishoro kizatuma abasha kwikorera nawe akaba umwe mu bashora imari mu mideli.

Munezero Christine yacanye umucyo muri ’Paris Haute Couture’
Munezero ni umwe mu Banyarwandakazi bakomeje kwigaragaza
Munezero yamuritse imyambaro ya FENDI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .