00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyambo Masa Mara yamuritse imyambaro iha icyubahiro abakurambere (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 November 2022 saa 06:45
Yasuwe :

Umunyamideli w’Umunyarwanda ukorera muri Afurika y’Epfo , Nyambo Masa Mara, yunamiye nyina umaze imyaka ibiri yitabye Imana abinyujije mu imurika yerekaniyemo n’imyambaro ye mishya, iha icyubahiro abakurambere.

Masa Mara umaze kubaka izina mu guhanga imideli n’ubugeni abinyujije mu nzu yashinze ya Masa Mara Africa, imaze gushinga imizi ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu musore usanzwe ukorera ibikorwa bye muri Afurika y’Epfo, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atahagera aje kwerekana ibikorwa bye mu buhanzi n’imideli.

Ni mu imurikabikorwa yise ‘Mugongo wahetse Intore’ ryekaniwemo ibihangano bitandukanye bigamije gushimira abakurambere b’u Rwanda no kunamira nyina witabye Imana mu gihe cyashize.

Mu bikorwa byamuritswe harimo ubwoko bushya bw’imyambaro bwiswe ‘Take me Home’ igizwe n’imyambaro 30 y’abagore n’abagabo, yakozwe mu bitambaro bikorwa na Masa Mara bifite amabara nk’ay’ibitenge.

Bwari ubwa mbere Masa Mara aje kwerekana ibikorwa bye mu Rwanda kuva yatangira.

Kuba yafashe umwanya wo kunamira nyina muri ubu buryo bifite byinshi bisobanuye ku mpano ye kuko ariwe wabaye isoko y’ibyo akora.

Masa Mara yakuze nyina acuruza ibitenge mu gihe sekuru yari umudozi ari naho impano ye yo guhanga imideli yakomotse.

Mu kiganiro na IGIHE, Masa Mara yavuze ko yateguye iri murikabikorwa kugira ngo ashimire abakurambere Abanyarwanda bakomotseho no kubaha icyubahiro ku nzira nziza baciriye abato.

Ati “Iki gikorwa nagikoze nshaka kwerekana agaciro k’abatubanjirije kugira ngo nishimire ubuzima babayemo no guha agaciro inzira baduciriye, nashakaga kwerekana ko umugongo wabo ariho twashibutse.”

Yakomeje avuga ko yashakaga guha icyubahiro icyubahiro wapfuye mu myaka ibiri ishize , amwereka ko hari aho amaze kugera ku mpano yamusigiye.

Ati “Ndi urubuto rwakomotse kuri mama wanjye, ubumenyi mfite bwinshi niwe bwakomotseho, impano yanjye niwe ivaho no kuri sogukuru. Mama yacuruzaga ibitenge niko kuvuga ngo reka mbyagure mbikore ariko mu buryo bugezweho.”

Yakomeje ati “Mama yaje kuva muri ubu buzima ari mu bundi rero uku kwari ukumwunamira, muha icyubahiro. Nari naramubwiye mbere ko azabona imbuto z’ibyo nkora muri ubu buzima cyangwa nyuma yabwo.”

Nyambo yaboneyeho umwanya wo gushimira abantu baje kumushyigikira ndetse abizeza ko ibikorwa bye bitangira kuboneka mu Rwanda mu minsi ya vuba.

Ati “Nkigera hano abantu banyeretse ko bazi ibyo nkora ariko kenshi ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo nari nzi ukuntu bari bumere babibonye amaso ku maso bitewe n’ibyo mvuga. Nabonye ukuntu babyishimiye mbona ni agaciro kanini.”

Masa Mara Africa kugeza ubu ifite iduka muri Afurika y’Epfo, ushaka ibikorwa byabo bigaragara ku rubuga rwayo no ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iyi myambaro yakozwe mu guha icyubahiro abakurambere
Masa Mara yerekanye imyambaro itandukanye akora
Masa Mara yahoze yifuza kugaruka mu Rwanda kwerekana ibikorwa bye
Masa Mara akora imyambaro ikozwe mu buhanga n'ubugeni
Masa Mara akora amabara asa n'ibitenge mu kwagura umwuga wakorwaga na nyina
Iyi ni imyambaro yiswe Take me Home Masa Mara yakoze ashaka guha icyubahiro nyuna umaze imyaka ibiri yitabye Imana
Iyi myambaro yamurikiwe i Kigali
Iyi myambaro yamurikiwe i Kigali mu birori byunamiwemo umubyeyi wa Masa Mara
Iyi myambaro mishya ni 30 y'abagore n'abagabo
Iyi myambaro ikozwe mu bitambaro bikorwa na Masa Mara bijya gusa n'ibitenge
Abanyarwanda banyuzwe n'ubuhanga Masa Mara afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .