00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Look of the Year yazamuye Naomi Campbell, igiye gushyigikira abanyamideli mu Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 December 2022 saa 01:43
Yasuwe :

Ikigo mpuzamahanga kizobereye mu kuzamura abanyamideli The Look of the Year, kigiye gutoranya abamurika imideli batatu bo mu Rwanda kibafashe kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Iki kigo cyazamuye abanyamideli batandukanye bababaye ibyamamare ku Isi nka Naomi Campbell, Gisele Bündchen, Cindy Crawford, Lais Ribeiro n’abandi batandukanye.

The Look of the Year ifatanyije na Embrace Africa Rwanda Ltd isanzwe itegura amarushanwa y’ubwiza, yateguye igikorwa cyo gutoranya abanyamideli batatu bazazamurwa.

Guhera ku wa 28 Ukuboza 2022, hatangiye igikorwa cyo kwiyandikisha kizarangira ku wa 12 Mutarama 2023, aho haziyandikisha abanyamideli batandukanye.

Ndekwe Paulette uri gutegura iki gikorwa, yavuze ko basanzwe bagikora hirya no hino muri Afurika ariko bahisemo no kugikora mu Rwanda kuko babonye ko kigirira abanyamideli akamaro.

Abanyamedeli batatu bazatoranywa mu Rwanda bazahabwa amasezerano na The Look of the Year yo kubahuza n’ibigo mpuzamahanga mu mideli, bakazanafashwa kwitabira Dubai International Fashion week.

Uwiyandikisha yohereza imyirondoro ye [email protected].

The Look of the Year igiye gutoranya abamurika imideli batatu bo mu Rwanda kibafashe kugera ku ruhando mpuzamahanga.
The Look of the Year niyo nzu y'imideli yazamuye Naomi Campbell
Lais Ribeiro wo muri Bresil yazamuwe na The Look of the Year
Gisele Bündchen azwi cyane nk'umwe mu banyamideli bakomeye
Cindy Crawford uzwi cyane mu ruhando rw'imideli, urugendo rwe rwo kumenyakana rwagizwemo uruhare na The Look of the Year

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .