Iyi myambaro igizwe n’ubwoko 17 yiswe ‘Ingegeni i Rwanda’ bijyanye n’ibyiciro inyambo yanyuragamo ngo yitwe inyambo birimo n’icya nyuma cyitwaga ingegeni.
Ubwoko bw’iyi myambaro bwose bwakozwe mu bitambaro bitangiza ikirere, bishyirwaho imitako itandukanye yakoreshejwe intoki.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyonsenga Emmanuel washinze Kezem yavuze ko iyi myambaro yaturutse ku gitabo yasomye kigaruka ku mateka y’u Rwanda harimo n’amateka y’inyambo.
Ati “Hari igitabo nasomye cyavugaga ku mateka y’inyambo uko zageze mu Rwanda bari gusobanura n’icyo zari zivuze mu muco w’Abanyarwanda, mpita nshaka gukora imyambaro kuri iyo nkuru.”
Muri iyi myambaro hariho ibishushano by’amahembe y’inka ndetse binagaruka ku myambaro itandukanye ikorwa n’iyi nzu.
Yavuze ko ari ikirango yahisemo mu gushyigikira amateka y’u Rwanda.
Ati “Njya gutangira Kezem nashingiye cyane ku buzima bwanjye nabayemo, nashakaga ikintu gishobora kubuhuza n’umuco w’Abanyarwanda. Ni uko amahembe yaje ni ikirango cyacu kandi kizakomeza kugaruka mu myambaro yose dukora.”
Niyonsenga yavuze ko iyi myambaro igamije gushishikariza Abanyarwanda kumenya umuco n’amateka by’igihugu cyabo.
Ati “Ubutumwa nshaka gutanga ni ukubasha gusobanukirwa amateka yacu nk’Abanyarwanda tukayamenya kuko usanga abanyamahanga baturusha umuco bakanawubyaza umusaruro kandi ari uwacu. Ndashaka kubabwira kwambara iby’iwacu kandi bifite icyo bisobanuye.”
Kazem yatangijwe mu 2020 na Niyonsenga Emmanuel, umwe mu banyempano batsinze mu cyiciro cya mbere cya Art Rwanda-Ubuhanzi. Kugeza ubu imaze gushyira hanze ubwoko butatu bw’imyambaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!