Mu ijoro rya tariki ya 21 Kamena 2022, nibwo Igikomangoma Charles n’Umugore we Camilla Parker Bowles bageze i Kigali, aho bitabiriye Inama ya CHOGM.
Kuri uyu wa Gatatu uyu muryango wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Igikomangoma cyakomereje i Nyamata naho Camilla agirana ibiganiro na Madamu Jeannette Kagame.
Camilla yaserutse yambaye imyambaro ibereye ijisho. Yari yambaye ikanzu irimo ibara ry’umweru n’indabo z’ubururu bwijimye, ayambaranye n’inkweto ndende zifite ibara risa n’uruhu.
Yari yambaye imirimbo itandukanye irimo amaherena y’isaro, ibikomo byakozwe na Van Cleef & Arpels, ikigo cy’Abafaransa cyamamaye mu gukora imitako yo ku mubiri.
Daily Mail yanditse ko iyi myambaro Camilla yari yambaye ifite agaciro k’ibihumbi bine by’amapawundi, asaga gato miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Abagize umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza basanzwe bazwiho kwambara neza uhereye ku Mwamikazi Elizabeth II n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!