00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Krish, umuhungu wa Katauti yaserutse yambaye umukenyero (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 October 2022 saa 06:02
Yasuwe :

Ndikumana Krish,umwana wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yaserutse yambaye umukenyero Nyarwanda.

Irene Uwoya wamenyekanye nka Oprah, umubyeyi wa Ndikumana Krish yasangije abamukurikira amafoto y’umuhungu we yabyaranye na Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti,yambaye umukenyero umwe mu myambaro iranga umuco Nyarwanda.

Oprah yanditse amagambo ashimira ndetse anaragiza Imana umwana we, nubwo atagaragaje uko byari byagenze ngo Krish yambare umukenyero.

Yagize ati “Nshima Imana buri munsi kubw’iyi mpano, Imana izakurinde ikibi cyose Krish wanjye.”

Oprah yashakanye na Katauti tariki 11 Nyakanga 2009. Katauti yitabye Imana mu 2017 atoza Rayon Sports.

Katauti yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, Anderlecht na Ghent zo mu Bubiligi na Omonia Nicosia yo mu Bugereki.

Oprah yishimiye imfura ye yagaragaye mu mikenyero nyarwanda
Ndikumana Krish, ni imfura ya nyakwigendera Katauti
Krish yambaye umukenyero, umwambaro uzwi cyane mu muco Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .