00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade ya Israel mu Rwanda yatangije ibikorwa byo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu mashuri

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 29 November 2022 saa 05:18
Yasuwe :

Ambasade ya Israel mu Rwanda yatangije gahunda yihaye yo kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana binyuze mu gutera ibiti bitandukanye byera imbuto ziribwa mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali, gahunda inatoza abana kubungabunga ibidukikije.

Biteganyijwe ko iyi Ambasade izatera ibiti by’imbuto ziribwa mu bigo by’amashuri 30 byo mu Mujyi wa Kigali, gahunda izunganira iya Leta mu kugaburira indyo yuzuye abanyeshuri hagamije kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Ni ibiti bivanwa muri ’pépinière’ iyi ambasade ifatanije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bakoze mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko ku Mulindi, irimo ibiti by’amako atandukanye bakabitera mu bice binyuranye by’umujyi kugira ngo igihugu gihangane n’iki kibazo cy’igwingira hanabungabungwa ibidukikije.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2022 ni bwo iyi amabasade yatangije ibi bikorwa, ku ikubitiro gahunda itangirira mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigali ruherereye mu Kagali ka Nyamirambo Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yavuze ko biyemeje ibi bikorwa kugira ngo banatoze abana bo muri ibi bigo kugira umuco wo kubungabunga ibiti haba ku ishuri ndetse n’iwabo mu rugo.

Ati "Ni ibiti bizafasha mu guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe cyane ko binyuze mu bufatanye Leta ya Israel ifitanye n’u Rwanda; dufitanye imishinga myinshi yo kurengera ibidukikije nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mihandagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije ya COP 27."

Ambasaderi Ron Adam yavuze ko iyi gahunda idasaba amafaranga menshi ahubwo icyangombwa ari ubushake, anatangaza ko ari umushinga bari gushyira mu bikorwa hamwe n’iyindi irimo no kubakira abaturage Biogaz zizafasha mu kugabanya ibicanwa.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kigali, Mukaneza Jeanine yavuze ko uretse gutanga amasomo, kubungabunga ubuzima bw’abana barindwa imirire mibi n’igwingira na byo biri mu nshingano zabo, bityo ibiti byatewe bizashyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Ati "Dufite gahunda yo gutera ibiti byinshi byaba iby’imbuto ndetse n’iby’umurimbo bizana umwuka mwiza. Iyi ni intangiriro nziza kuko nibiramuka byeze bizunganira gahunda yacu yo kugaburira abanyeshuri ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye kuko umwana ufite amagara mazima yiga neza nta nkomyi."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko iyi ari gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gutera ibiti byera imbuto ziribwa ku bigo by’amashuri ndetse no mu ngo ariko ku ruhande rw’Umujyi bakaba bafite Ambasade ya Israel mu Rwanda nk’umuterankunga ubafasha kuyishyira mu bikorwa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bufatanye na Minsiteri y’ubuzima bwagaragaje ko mu karere ka Nyarugenge igwingira rihagaze kuri 27,9% ku bana bari munsi y’imyaka 5, Ngabonziza akavuga ko iyi ari yo mpamvu bibanze ku biti biribwa kugira ngo bizafashe mu guhanga n’ibi bibazo.

Ati "Icyo tugamije cyane muri uyu mushinga ni ugutera ibiti by’imbuto bizadufasha kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Niyo mpamvu twavuze ngo kuri buri kigo haramutse hari ibiti byera imbuto zishobora kubatunga zikunganira ifunguro bahabwa harwanywa imirire mibi."

Uyu muyobozi ashimangira ko bashaka ko umwana azajya abona imbuto haba mu gihe ari ku ishuri ndetse n’igihe atashye akaba yazibona mu rugo iwabo binyuze muri bya biti byatewe bityo igwingira rigacika burundu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy na we yateye igiti muri iyi gahunda
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam afatanya n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge gutera igiti
Umuhango wo gutera ibiti by'imbuto ziribwa witabiriwe n'abarimo urubyiruko dore ko rusabwa gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije

Amafoto: Derrick Rwema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .