00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COP27: U Rwanda ruzamurika ikigega gishya kigamije gutera inkunga ishoramari mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 November 2022 saa 05:43
Yasuwe :

U Rwanda rwiteguye kumurika ikigega kigamije gutera inkunga imishinga y’abikorera igamije kubungabunga ibidukikije (Green Investment Facility) mu nama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP27) iteganyijwe mu Misiri kuva ku wa 8 kugeza ku wa 18 Ugushyingo 2022.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA), Teddy Mugabo, yavuze ko icyo kigega gishya kigamije gushyigikira imishinga y’ibigo byigenga gusa, kizacungwa ku bufatanye na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD).

Nibura hakenewe miliyoni 100 z’amadolari kugira ngo ibikorwa by’iki kigega bibashe gutangira nk’uko Newtimes dukesha iyi nkuru yabivuze.

Yagize ati “ Byabaye ngombwa ko twongera gutekereza ku byo dukeneye kugira ngo haboneke igishoro ku bikorera. Uko ni ko “Green Investment FAcility” yaje. Intego zayo z’ibanze ni ukwita ku mishinga y’abikorera no gushyiraho serivisi z’imari zikurura abikorera.”

Yavuze ko iki kigega kizatuma kubona igishoro kigenewe imishinga ibungabunga ibidukikije byoroha.

Ati “ Ishoramari ribungabunga ibidukikije ribonwa buri gihe nk’iririmo ibibazo. Banki z’ubucuruzi ntizemera kugana muri icyo cyerekezo iyo havuzwe ibijyanye n’imishinga y’ibidukikije; haba hakenewe ibyo guhanga udushya, ikoranabuhanga ryinshi kandi iyo utangiye gutekereza ibyo byose, ibiza imbere ni ibyago byo guhomba. Akamaro k’icyo kigega ni gukuraho izo mbogamizi.”

Mugabo yavuze ko icyo kigega kizaba gifite ibice bibiri birimo ikizacungwa na FONERWA.

Ati “ Iki kizatanga inkunga yo gushyigikira imishinga igitangira. Aha ndavuga ko dushobora kuba dufite nka rwiyemezamirimo mu byo gutunganya imyanda ufite igitekerezo gikenewe kugeragezwa. Binyuze mu gice kigenewe gutegura imishinga, turashaka gutera inkunga ba rwiyemezamirimo binyuze mu kubaha ubufasha bwo kugerageza ibitekerezo byabo.”

Yavuze ko icyemezo cyo gutanga inkunga zikuraho ingaruka zishoboka mu mishinga nk’iyo cyahawe ingufu n’uko amabanki atayishyigikira.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Ltd, Nick Barigye, yavuze ko biri mu rwego rwo gukurura ishoramari rirambye mu kubungabunga ibidukikije.

U Rwanda ruteganya kugabanya isohorwa ry’imyuka ya carbon ku kigero cya 38% bitarenze mu mwaka wa 2030 aho ruzakoresha miliyari 11 z’amadolari.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA), Teddy Mugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .