00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo zisaga miliyoni ebyiri zizahabwa rondereza: U Rwanda mu rugamba rwo kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 27 October 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Hirya no hino ku Isi abantu barenga miliyari 2,8 baracyateka bakoresheje inkwi n’amakara nk’ingufu zangiza ikirere, zigatiza umurindi iyononwa ry’amashyamba n’imihindagurikire y’ibihe, iyo ugeze mu Rwanda naho usanga iki kibazo kigihari kuko imibare ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko kugeza ubu abakoresha inkwi n’amakara mu guteka mu Rwanda bagera kuri 79,9% bivuze ko bakiri hejuru cyane.

Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko nibura u Rwanda rukeneye asaga miliyari 1,37 y’amadorali kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi kuva ku kigero cya 85% bariho mu 2019 kugera kuri 42% mu 2030. Ni urugamba Leta y’u Rwanda igaragaza ko igomba gufatanyamo n’abikorera ndetse n’imiryango nterankunga.

Mu rwego rwo guharanira ko abakoresha inkwi n’amakara bagabanuka mu Rwanda, Leta yemeye gushyira nkunganire mu bikorwa bitandukanye by’abakora ibicanwa n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amafunguro bitangiza ikirere.

Binyuze muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, Guverinoma ku bufatanye na Banki y’Isi yashoyemo asaga miliyari 20 Frw azifashishwa nka nkunganire ku bakenera kugura ibikoresho byifashishwa mu guteka byaguraga amafaranga menshi.

Iyi nkunganire iri mu murongo wo kugabanya umutwaro w’ibiciro biri hejuru ku bifuzaga gukoresha amashyiga ya kijyambere, imirasire y’izuba igezweho n’ibindi binyuranye.

Uretse kuba inkwi n’amakara byangiza ibidukikije bigahumanya n’ikirere kugeza n’ubu mu Rwanda hari ihurizo ry’uko hari n’ibice by’igihugu bitabasha kubibona bitewe n’imiterere yabyo.

Mu bice bifite iki kibazo higanjemo ibyo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Ngoma, Bugesera na Rwamagana.

Iby’iki kibazo binahamywa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel uvuga ko hari n’ubwo abaturage bacana imbagara.

Ati “Iyo bavuze ibicanwa intara yacu tuzi icyo bivuze, Akarere ka Ngoma, Rwamagana na Bugesera ni uturere ntatinya kuvuga ko hari ubwo bikomera abaturage batishoboye bakaba bacana imbagara kugira ngo bashobore guteka.”

Ibivugwa na Guverineri Gasana binahamywa n’abaturage bo muri utu duce bavuga ko udafite ishyamba yirirwa ku gasozi atashya.

Umutesi Ernestine ni umubyeyi w’abana bane utuye mu Kagari ka Mwulire mu Karere ka Rwamagana uvuga ko kuba nta shyamba umuryango we ugira ngo kubona ibyo gucana bitamworohera.

Ati “Biragoranye ubona ari ikibazo kuko n’aho twajyaga dukura inkwi mu mashyamba ntizikiboneka kandi no kubona amakara usanga bihenze. Kugira ngo tubashe guteka ni ugushakisha abana bakwirirwa ku musozi bashakisha mu bihuru.”

Uyu mugore avuga ko umuryango we utagira ubushobozi bwo kuba wagura umufuka w’amakara muri aka gace uba ugura hagati ya 8000Frw na 10000Frw.

Yakomeje ati “Uretse n’ayo makara uragenda ugasanga n’inkwi za 500Frw na zo ziteka rimwe zigahita zirangira.”

Umutesi avuga ko n’iyo umuryango ukoze iyo bwabaga ukagura umufuka w’amakara udashobora kurenza ibyumweru bibiri. Ni ikibazo uyu muturage ahuriyeho n’abandi batuye Intara y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Tubeho neza itegerejwe nk’igisubizo

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo ‘Tubeho Neza’ ni umwe mu mishinga yatekerejweho. Uyu ugamije kugeza ku Banyarwanda batuye mu cyaro ishyiga ribafasha gukoresha inkwi nke, ku buryo ingano y’ibicanwa umuntu yakoreshaga igabanuka ariko bikajyana no kugabanuka ku mwanya umuntu yamaraga atetse, umwanda uterwa n’ivu n’ibindi.

Uyu mushinga ni uw’umuryango mpuzamahanga,DelAgua ugamije kuzamura imibereho y’abantu ubafasha kubona ingufu nziza zo gutekesha.

Mu 2012 nibwo uyu muryango watangiye gukwirakwiza amashyiga azwiho gukoresha ingufu nke. Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira nibwo hatanzwe ishyiga rya miliyoni. Intego ni uko bizagera mu 2024 nibura imiryango miliyoni 2,3 ibarizwa mu bice by’icyaro mu Rwanda ifite iri ziko kandi yararihawe ku buntu.

Umuhango wo kwishimira intambwe DelAgua mu kugeza aya mashyiga miliyoni ku baturage wabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire.

Iri ziko rikoze ku buryo rikoresha inkwi nke ndetse rikagira n’igisa n’urugori cyambikwa isafuriya kugira ngo hatagira umuriro uca hirya no hino y’isafuriya ugapfa ubusa. Ikoreshwa ryaryo rigamije guca burundu amashyiga atatu akunze gukoreshwa mu cyaro ndetse n’imbabura zitwara amakara menshi.

Imbata n’inyigo by’iri ziko byakozwe na DelAgua, ubundi yifashisha uruganda rwo muri Kenya rutangira kuzikora ku buryo ariho ziva zizanwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa DelAgua, Neil McDougall, avuga ko imiterere y’iri ziko izakemura ibibazo byinshi bigendanye n’imibereho y’Abanyarwanda bo mu cyaro.

Ati “Twagiye dukora ubushakashatsi bwihariye ku bufatanye n’amashuri y’ubuvuzi, byagaragaye ko iri ziko rishobora kugabanya impfu z’abana ku kigero cya 47%, rigabanya kandi n’imyotsi kuko rifite ubushobozi bwo gutwika ikintu neza kurenza ya mashyiga y’amabuye atatu. Ikindi ni uko rigabanya ibicanwa, aho gukoresha inkwi 10 ushobora gukoresha eshatu, ibyo bigabanya amafaranga imiryango itakaza mu kugura inkwi cyangwa umwanya yamaraga izitashya.”

Neil McDougal yakomeje avuga ko uyu mushinga washowemo miliyoni z’amadorali kugira ngo abaturage babone uburyo bwiza bwo gucana.

Ati “Muri uyu mushinga twashoyemo abarirwa muri miliyoni z’amadorali kandi bizakomeza kudutwara andi nka yo kugira ngo tuwurangize ariko dufite inkunga zizadufasha kandi hari icyizere cy’uko bizarangira neza.”

Igihugu cyigomwe imisoro

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko Tubeho Neza ariwo mushinga wa mbere ku Isi munini ugamije kugeza ku baturage uburyo bwo gucana bwiza.

Ati “DelAgua ifatanyije na Leta y’u Rwanda yatangije uyu mushinga wa Tubeho Neza kandi niwo wa mbere ku Isi, uyu munsi tugeze muri kimwe cya kabiri cy’intambwe twiyemeje.”

Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko kugira ngo iri ziko ribashe kugera ku baturage igihugu cyigomwe imisoro.

Ati “Nubwo izi rondereza zizagezwa ku baturage ku buntu ntabwo Leta yaziboneye ubuntu kubera ko hari imisoro yo kuzinjiza mu gihugu yakuweho kugira ngo muzibone. Iyo leta ikuye imisoro kuri izi ronderaza ntabwo bivuze ko idatanga imisoro mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro ahubwo leta ikora ku mufuka wayo iyo misoro imbabura zagombaga gutanga ikayitanga.”

Nubwo iri ziko umuturage arihabwa ku buntu bibarwa ko rigera mu Rwanda rifite agaciro k’ibihumbi 40 Frw.

Imibare igaragaza ko mu barenga miliyoni imwe bamaze guhabwa iri ziko mu myaka ibiri ishize, abagera kuri 99% bavuga ko rigikora neza kandi barikoresha umunsi ku munsi.

Muhongerwa Chantal ni umwe mu baturage bamaze guhabwa iri ziko. Mbere yo kuribona avuga ko yakoreshaga amashyiga agizwe n’amabuye atatu nk’uko bikimeza hirya no hino mu bindi bice by’icyaro.

Uyu mugore avuga ko ubuzima yari abayeho mbere agicana kuri aya mashyiga bukomeye.

Ati “Byanteraga indwara z’ubuhumekero n’amaso ariko nyuma ubwo nafataga rino shyiga natangiye kumera neza indwara zirakira, isuku iriyongera mu rugo.”

Muhongerwa yakomeje avuga inkwi n’umwanya yakoreshaga mu guteka byagabanutse ku buryo asigaye abona n’igihe cyo kuruhuka.

Ati “Ubu nteka iminota mike nkaruhuka, amafaranga naguraga za nkwi ubu na yo ndayazigama nkayashyira mu matsinda nkabasha no kwiteza imbere. Mbere nashoboraga gufata umuba w’inkwi naguze 2000Frw nkawukoresha umunsi umwe ariko ubu nkoresha umuba muto ugura 500Frw kandi umunsi wose.”

Muhongerwa avuga ko ku bijyanye n’igihe yamaraga atetse na cyo cyagabanutse kuko ngo nk’iyo yatekaga ibishyimbo yashoboraga kumara amasaha ane abicaniriye ariko ubu ngo iyo byatinze bifata isaha n’iminota 40.

Biteganyijwe ko mu gihe iyi miryango yo mu cyaro izaba ihabwa iri ziko, iyo mu mujyi n’indi yishoboye nayo izakomeza gushishikarizwa gukoresha gaz n’ubundi buryo bw’ingufu butangiza ibidukikije.

Ishyiga rifasha gukoresha inkwi nke, ku buryo ingano y’ibicanwa umuntu yakoreshaga igabanuka ariko bikajyana no kugabanuka ku mwanya umuntu yamaraga atetse, umwanda uterwa n’ivu n’ibindi
Umwe mu baturage ashyikirizwa ishyiga rirondereza ibicanwa
Abakoresha iri shyiga bavuga ko inkwi n’umwanya yakoreshaga mu guteka byagabanutse ku buryo basigaye babona umwanya wo kuruhuka
Abakoresha iri shyiga bavuga ko inkwi n’umwanya yakoreshaga mu guteka byagabanutse ku buryo basigaye babona umwanya wo kuruhuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .