00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza kuri toni 486 z’ubutaka zitwarwa na Nyabarongo buri munsi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 7 August 2022 saa 09:10
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), kigaragaza ko toni 486 z’ubutaka zitwarwa n’amazi y’Umugezi wa Nyabarongo buri munsi biturutse ku isuri ituruka ku bikorwa bya muntu bitandukanye byangiza ubutaka bigatuma butwarwa n’isuri.

Ubu butaka butwarwa na Nyabarongo nabwo bugira ingaruka zikomeye zirimo imyuzure, kwica ibindi binyabuzima, kwanduza amazi no gutuma inyanja z’aho ayo mazi yiroha zuzuramo ibitaka bigatuma zigira isayo ndetse zikarenga inkombe bikabangamira ibinyabuzima bizibamo.

N’ubwo bimeze bityo hari ibikorwa binshi bya muntu udashobora guhagarika kubera ko biba bikenewe mu iterambere birimo nk’ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imiturire n’ibindi, ahubwo bigasaba ko hafatwa ingamba zo gushaka uburyo bwo gukumira no gusana ahaba hangijwe ariko ibyo bikorwa nabyo bigakomeza.

Mu gushaka ibisubizo byo guhangana n’ibyo bibazo, mu Ntara y’Amajyaruguru hateganyijwe amafaranga agera kuri 4,578, 323,444 Frw muri uyu mwaka wa 2022-2023, azifashishwa mu gukumira zimwe mu ngaruka zitera isuri.

Intara y’Amajyaruguru, ni imwe mu zikunze kwibasirwa n’isuri kubera imiterere yayo kuko 32% by’ubutaka bwayo buri ku butumburuke buri hejuru kandi 58% by’ubutaka buhingwa bwibasirwa n’isuri.

Binyujijwe mu bafite aho bahuriye n’ibikorwa byose bifitanye isano n’ibishobora guteza isuri bakorera mu Ntara y’Amajaruguru, ubuyobozi bw’iyo Ntara bwasabye buri wese ko guhagurukira ikibazo cy’isuri ikomeje gutwara ubutaka, ubuzima bw’abantu n’ibindi.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yagize ati" Ingamba zo gukumira no kurwanya isuri bisaba ku buri wese azigira ize. Tugomba gufatira hamwe ingamba zirimo gukora amaterasi yaba ayikora cyangwa ay’indinganire, kurinda inkombe z’inzuzi, kurwanya inkangu no gutera ibiti bifata ubutaka yaba ibivangwa n’imyaka cyangwa amashyamba."

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasabye buri muntu wese ko mu byo akora agomba guharanira kugira uruhare rufatika mu kwirinda isuri aho kubiharira uturere cyangwa minisiteri.

Yagize ati "Ubusanzwe Uturere twagiraga ingengo y’imari yo kurwanya isuri, rimwe na rimwe ikaba nkeya, ntibitange umusaruro ufatika. Ubu rero ni ngombwa ko buri muntu wese, kurwanya isuri abigira ibye, kugira ngo duharanire ko ingamba zo gukumira isuri zigera ku ntego ku rwego rufatika."

"Kubera ko biramutse bidakozwe gutyo, ni hamwe tuzahora duhanganye no kuba ubutaka bwacu burimo ifumbire buhora butembanwa n’isuri, dusigarane ubushariye, duhorane ibibazo by’ibiza gusa bidutwara ibyo tumaze kwiyubakira, bidasize n’ubuzima bw’abacu. Uburyo bwiza rero bwo gukumira bene izi ngaruka, ni ugukora igikwiye kandi tugafatanya."

Bimwe mu bikorwa bikunze kuza ku isonga mu guteza isuri, birimo ubuhinzi, ubwubatsi bw’ibikorwa remezo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukunze kugaragara cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yavuze ko kuri ubu bafashe ingamba zihuriweho n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’abafite ubutaka zigamije gukumira ko ubutaka bukomeza kwibasirwa n’isuri.

Yagize ati" Dufite abafatanyabikorwa benshi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahanini bajyaga babikora mu buryo butitaye ku kurwanya isuri uko bikwiye, ikangiza imyaka y’abaturage yegereye ibirombe bakoreramo. Abo bose tugiye gufatanya, ku buryo buri ruhande rubigira ibyarwo, iki kibazo kikaranduka."

Zimwe mu ngamba zihari mu kurwanya no gukumira isuri ni uko, ubutaka bwose yaba ubwa Leta, ubw’abaturage ku giti cyabo, ubw’abanyamadini n’amatorero, abikorera bugomba kuba bucunzwe neza bugaterwaho ibiti cyangwa ubwatsi bukumira isuri, gucukura imiringoti, kubungabunga inkengero z’inzuzi, kunoza imiturire, kurinda ibikorwa remezo gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, gucukura ibyobo bifata amazi, gufata amazi y’imvura, kubungabunga ibyogogo by’imigezi n’ibindi.

Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi, Kayisire Solange yifatanyije n'Intara y'Amajyaruguru mu gushakira hamwe ingamba zatuma hakumirwa isuri
Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Intara y'Amajyaruguru basabwe umusanzu mu guhangana n'ibibazo by'ibiza byangiza ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .