00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abaturage basabye Leta kubafasha guhangana n’imiswa ituma badatunga ibiti

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 July 2022 saa 10:14
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragaje ko imiswa ari kimwe mu bituma hatarangwa ibiti byinshi, bagaragaza ko imwe mu miti iri ku isoko ntacyo iyikoraho ahubwo ikomeza kurya ibiti baba bateye ku bwinshi.

Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage Steffi Lemke, yasuye aka karere nka kamwe mu tubarizwamo imishinga iki gihugu giteramo inkunga Leta y’u Rwanda, igashyirwa mu bikorwa na AREECA.

Akarere ka Kirehe kuri ubu gafite amashyamba angana na 17% Leta ikunze kujyanayo gahunda nyinshi zijyanye no gutera ibiti kugira ngo bifashe aka karere kuko byagaragaye ko nta biti byinshi bihari.

Bamwe mu baturage bishimira izi gahunda zigamije kongera ibiti muri aka Karere ariko bakagaragaza ko umuswa uri mu bibazengereje cyane.

Munyabuhoro Noel utuye mu Kagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugari, yavuze ko kimwe mu bituma aka karere katarangwamo ibiti byinshi ndetse n’ibiterwa ngo impamvu bidakura harimo izuba ryinshi rikunze kuhava ndetse n’imiswa ikunze kubirya bikiri bito.

Ati “Nk’ubu ibyatewe umwaka ushize umuswa watangiye kubyumisha nta miti dufite yo kuyirwanya, ubundi tugerageza kubagara hafi y’ibiti kugira ngo ntihagaragare igicucu, kuri hegitari nari mfiteho ibiti 300 ariko ibiti 100 bimaze kuribwa n’umuswa.”

Munyabuhoro yasabye Leta kubashakira imiti ikomeye yabafasha guhangana n’imiswa ngo kuko iri mu bituma aka Karere katagira ibiti byinshi.

Bantegeye Bernadette utuye mu Mudugudu wa Nyaruyenzi mu Kagari ka Bukora nawe avuga ko ibiti byinshi yateye umwaka ushize kuri ubu byose byamaze kuribwa n’umuswa, avuga ko ubirya ubiherehe hasi mu mizi ku buryo igice cyo hejuru kiba gisigaye cyicwa n’izuba.

Ati “ Batubwiraga gutera igiti tukanashyiraho umuyenzi ariko ntibigikunda ko umuyenzi urwanya umuswa, banatubwiye kujya dushyiraho ivu nabyo byaranze, urebye umuswa uza iyo hari izuba.”

Nkuranga Faustin wari wateye ibiti mu gice cya hegitari we yasabye Leta guha umwihariko ikibazo cy’umuswa bagashakirwa umuti ngo kuko ari ikibazo gikomeje gutuma i Kirehe hatabarizwa amashyamba.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko kuri ubu bahinduye umuvuno mu gutera ibiti kuko kuri ubu ibyo bari gutera ari ubwoko bukunze guhangana n’imiswa ndetse bikanashobora gukura vuba.

Ati “ Turimo gukorana na ba kanyamashyamba nibura abaturage tubagezeho ubwoko bw’ibiti buhangana n’imiswa nk’ibiti mwabonye turi gutera ntabwo imiswa ibyangiza, turi gushaka ibiti bibasha gukura vuba muri ibi bice dukunze kugiramo imvura nke.”

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Nshimiyimana Spridio yavuze ko umuswa ari kimwe mu byonnyi bafite mu mashyamba yo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu gice cy’Amayaga.

Yavuze ko iki kibazo gishobora gukemurwa no gutera ibiti byihanganira cyane imiswa birimo ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi bitandukanye, asaba abaturage kujya basenya imigina kugeza bakuyemo umwami.

Ati “ Iyo usenye imigina iri hafi aho, ugaharura ibyatsi hari n’imiti imwe n’imwe bakoresha ihari ariko ibyiza ni ugutegura ubutaka neza mbere yo gutera ibiti, bagashakisha imigina iri hafi aho bakayisenya kugera ku mwami w’imiswa.”

Uyu muyobozi yavuze ko indi nama yagira abaturage ari ugukoresha imiti gakondo irimo nk’urusenda, ivu mu kwirukana imiswa, yavuze ko bari kongera imbaraga mu gukoresha ubu buryo bwa gakondo ngo kuko hari ubushobora gukora bugafasha abaturage batarindiriye kugura imiti ibatwara amafaranga menshi.

Imiswa iza ku isonga mu bituma mu Karere ka Kirehe nta mashyamba ahari
Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage Steffi Lemke yasuye akarere ka Kirehe yerekwa imwe mu mishinga bateramo inkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .