Iyo uganiriye na bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Kivu usanga hari abavuga ko kuba cyegeranye n’ibirunga bikunze kuruka nka Nyiragongo, ngo ibikoma (magma) biziroha mu Kivu nibihura na gaz iba muri iki kiyaga bisandare abaturage bahasige ubuzima.
Berchimas Kamali umaze imyaka 47 atuye mu mujyi wa Gisenyi yabwiye IGIHE ati"Ni amakuru tuba twumva, kandi ni ukuva kera nkiri umwana batubwira ko hari ubuvumo buva mu birunga bukagera mu Kivu, tukumva ko hari uko ibirunga n’ikiyaga cya Kivu bikorana, ariko ikibazo gikomeye ari gaz irimo ishobora kuzaturika igahitana miliyoni ebyiri zituriye iki kiyaga."
Mugenzi we Epimac Kandiko utuye mu Karere ka Rutsiro we ati" Hari umuntu wize numvise avuga ko kizaturika, ngo hari ikindi kiyaga cyo muri Cameroon na cyo gifite gaz cyigeze guturika gaz ihitana abantu benshi, natwe rero ntitubura izo mpungenge nk’abaturiye ikiyaga cya Kivu."
REMA ivuga ko abaturage batagomba kugira izo mpungenge kuko Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyo kibazo yatangiye gucukura iyo gaz, hirindwa izo mpanuka ariko na none ikanabyazwa amashanyarazi.
Mugisha Ange, umukozi wa REMA ushinzwe ibinyabutabire mu biyaga yemeza ko gaz méthane yo mu kiyaga cya Kivu nta byago izatera kuko yatangiye gucukura.
Ati "Iyo twita ku kiyaga twibanda ku bintu bitatu by’ingenzi, icya mbere ni ukumenya niba umutekano w’abaturiye Ikiyaga ukimeze neza. Tubyemezwa nuko ikiyaga cya Kivu kigifite ugutuza nk’uko cyari kimeze mbere yo gucukura gaz méthane, kuva muri 2008 twatangira gucukura gaz méthane kugeza ubu ikiyaga kiracyameze neza."
Mugisha yakomeje asobanura ko gucukura gaz méthane byari bigamije gushaka amashanyarazi igihugu cyari gikeneye, indi mpamvu ikaba ari uko iyo gaz iretswe byaba atari byiza kuko ibindi biyaga bifite gaz méthane byagaragaje ko hari igihe yagiye isohokamo ikica abaturage.
Mugisha yavuze ko igihe cyose ikirunga kirutse kitagera mu Kivu, ndetse ko n’Igihe ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga mu 2002 cyohereje toni 13 z’igikoma (magma) ariko nta byago cyateje.
Kugeza ubu uruganda rwa Kivu Watt rubyaza amashanyarazi gaz méthane rutanga megawat 26 z’amashanyarazi, mu gihe hari andi masezerano Leta ifitanye n’uruganda rwa Simbion natangira gushyirwa mu bikorwa akazatanga megawatt 56.
Leta y’u Rwanda iherutse kugirana amasezerano n’uruganda rwa gasmeth ruzabyaza iyi gaz méthane ikoreshwa mu guteka.
Gaz méthane imaze gukurwa mu kiyaga cya Kivu ingana na 5/1000 bya gaz yakabaye icukurwa muri iki kiyaga.
REMA itangaza ko kubungabunga iki kiyaga bikirimo imbogamizi kuko ari umutungo uhuriweho n’ibihugu bibiri; u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko hari ubwo u Rwanda rwubahiriza amabwiriza yemeranijweho n’ibihugu byombi, ariko abaturanyi iyo batayubahirije biba ari igihombo ku mpande zombi.
Izindi mbogamizi zikigaragara ni abaturage bataragira ubumenyi buhagije mu kubungabunga ibidukikije aho usanga bashyira imyanda aho babonye hose yose ikaruhukira muri iki kiyaga, ikangiza urusobe rw’ibinyabuzima rurimo nk’amafi, isambaza n’ibindi.
Mu Rwanda, Ikiyaga cya Kivu gukora ku turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!