00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Imiryango itishoboye yacanaga inkwi igiye guhabwa imbabura zibungabunga ibidukikije

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 July 2022 saa 02:32
Yasuwe :

Abaturage ibihumbi 45 baturuka mu miryango itishoboye yo mu mirenge itanu yo mu Karere ka Rwamagana bagiye guhabwa imbabura za cana rumwe zibungabunga ibidukikije mu rwego rwo kubafasha kutagumya kwicwa n’imyotsi banangiza ibidukikije.

Ni imbabura zizatangwa n’ikigo Quality Engineering gisanzwe gifasha uturere kubungabunga ibidukikije ku ikubitiro mu mezi atandatu imiryango ibihumbi 15 ikaba ariyo izaba imaze guhabwa izi mbabura.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu dufite imibare minini y’abaturage bakoresha inkwi kuko kuri ubu abazikoresha bose bagera kuri 77%, abakoresha amakara ni 18% abakoresha ibindi bisaguka mu mirima n’ahandi ni 4% mu gihe abakoresha gaz ari 1%.

Mu rwego rwo kwirinda ihumanya ry’ikirere ubuyobozi bukomeje gushaka abafatanyabikorwa babufasha mu kugabanya iyi mibare batanga imbabura zitangiza ibidukikije mu baturage.

Nibura imbabura imwe mu zigiye gutangwa ifite ubushobozi bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere hejuru ya 60% akaba ari nayo mpamvu bagiye kuziha abaturuka mu miryango itishoboye kugira ngo zibafashe kutangiza ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa Quality Engineering, Umwizerwa Prosper, yavuze ko ku ikubitiro mu mezi atandatu bagiye gutanga imbabura ibihumbi 15 ariko ngo mu mezi azakurikiraho bazazongera nibura bagere ku baturage ibihumbi 45.

Ati “ Niba ushaka kugabanya ukwangirika kw’ibidukikije ntabwo uha umuturage umwe ngo usige undi, ashobora kutangiza ikirere uwo baturanye akaba ariwe ucyangiza.”

Umwizerwa yavuze ko mu gutanga izi mbabura bazaha urubyiruko 60 akazi rwo mu Karere ka Rwamagana, akaba avuga ko izi mbabura zikozwe mu bikoresho bigezweho ku buryo n’umuturage azajya ayiterura akayitereka ahantu hose yifuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko isi yose ihangayikishijwe n’ibicanwa ndetse n’imyotsi yoherezwa mu kirere, yavuze ko uyu mushinga ugiye gusubiza iki kibazo kuko abaturage bakoreshaga ibiro umunani cyangwa icumi bagiye kujya bakoresha urukwi rumwe cyangwa ebyiri.

Ati “ Tuzaba dukemuye ibibazo by’ibicanwa byinshi byagendaga tube tubungabunze ibidukikije, icya kabiri tuzaba dukemuye ni ikibazo cy’ubuzima bwabo kuko kubera gucana biriya bicanwa byinshi nabo byagiye bibatera imyotsi bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwabo.”

Yavuze ko kandi bazaba bakemuye ikibazo cyo gutema ibiti byinshi bituma hataboneka imvura isuri ikibasira aho batemye bya biti avuga ko uyu mushinga ugiye kubafasha mu kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima bw’abaturage.

Mbonyumuvunyi yavuze ko bimwe mu bizagenderwaho hatoranywa abaturage bahabwa izi mbabura harimo kuba umuturage afite ubushobozi buke, yavuze ko kuri ubu bafite n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye biyemeje gufasha aka Karere gutanga imbabura zifasha mu kubungabunga ibidukikije.

Akarere ka Rwamagana gafite ubuso buhinzeho amashyamba bungana na 24,8% bw’ubuso bugize aka Karere. Mu myaka ibiri ishize nibura hatewe amashyamba angana na hegitari 88 hanasazurwa amashyamba angana na hegitari 427.

Imbabura abaturage bagiye guhabwa zizwiho kubungabunga ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .