00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwashimye imikoreshereze y’inkunga buha u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 July 2022 saa 09:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Steffi Lemke, yishimiye uburyo inkunga batera u Rwanda ikoreshwa neza mu kubungabunga ibidukikije no kongera amashyamba mu bice bikunze kurangwamo izuba ryinshi.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kirehe na Gatsibo nka tumwe mu tubarizwamo ibikorwa Minisiteri ayoboye iteramo inkunga u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije.

Mu Karere ka Kirehe imishinga yatewe inkunga n’iki gihugu ishyirwa mu bikorwa na AREECA, aho yafashije abaturage mu gutera ibiti ku misozi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ndetse no gutanga imbabura za cana rumwe zifasha abaturage gucana inkwi nke.

Umushinga wa AREECA kuri ubu umaze gutera amashyamba kuri hegitari 121.65 n’ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 500, mu gihe mu myaka ibiri iri imbere hazaterwa amashyamba ku zindi hegitari 1,378.35.

Uyu mushinga kandi uzatanga ibiti by’imbuto ku miryango 1500 ndetse unatere ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 500.

Hazaterwa ibiti ku nkengero z’imihanda kuri kilometero 20, habungwabungwe inkengero z’igishanga cy’umugezi w’Akagera kuri kilomerero 20, hanatangwe imbabura zirondereza ibicanwa ku miryango 500.

Muri Gatsibo Ambasaderi ushinzwe ibidukikije mu Budage yasuye imishinga yo gutera ibiti mu bice bitandukanye by’aka Karere aho hari n’iyarangiye mu myaka mike ishize yaterwaga inkunga n’iki gihugu.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko ibiti byatewe byabafashije kurinda ubutaka bwabo guhinduka ubutayu.

Musabwa Flora utuye mu Mudugudu wa Bwermana mu Kagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugari yagize ati “Hari impinduka bimaze kutugezaho kuko mbere hano hari hameze nk’ubutayu mbere nta muyaga mwiza twabonaga hahoraga ubushyuhe none ubu ibintu bimeze neza, uretse n’ubutayu ibi biti bifata umuyaga uba uje kudusenyera ntugere ku nzu zacu.”

Minisitiri Steffi Lemke, yavuze ko ari mu ruzinduko rwo kugira ngo arebe inkunga batera u Rwanda niba ikoreshwa neza mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Kuza hano rero nagira ngo ndebe n’amaso yanjye uko ibidukikije bifatwa neza, nabonye bitangaje ukuntu amashyamba yagiye aterwa nishimiye kuza hano.”

Yavuze ko yashimishijwe n’uburyo amafaranga igihugu cye gitanga yakoreshejwe neza akazana impinduka mu bijyanye n’ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Nshimiyimana Spridio, yavuze ko hari imishinga myinshi bafite mu Ntara y’Iburasirazuba yo gutera ibiti ku buryo iyi Ntara itazongera kugira ikibazo cyo kubura ibiti.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gutera ibiti byinshi muri iyi Ntara mu rwego rwo guhangana n’izuba ryinshi ryakunze kuharangwa.

Kuri ubu ubuso buteyeho amashyamba mu Rwanda ni 30,4% ikaba ari intego u Rwanda rwari rwarihaye mu myaka ishize ko nibura 30% y’ubuso bw’igihugu cyose bugomba kuba buteyeho amashyamba.

Kuri ubu nubwo iyo ntego yagezweho haracyaterwa ibiti byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kongera amashyamba ndetse no kongera ibiti by’imbuto kuri buri rugo.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Steffi Lemke (uri hagati) yeretswe uko u Rwanda rukoresha inkunga igihugu cye gitanga mu kubungabunga ibidukikije
Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Steffi Lemke yasuye ibice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba mu kureba uko inkunga y'igihugu cye ikoreshwa
Inkunga y'u Budage yakoreshejwe mu gutera ibiti ubutaka bwari agasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .