Ni ikigega cyamurikiwe muri Sharm el Sheikh mu Misiri, aharimo kubera inama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27.
Iki kigega Ireme Invest kiri mu bice bibiri, igice kimwe kikazakoreshwa binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, FONERWA.
Icyo gice kizajya gitanga inkunga mu iyigwa ry’imishinga n’itegurwa ryayo kuva mu ntangiriro kugeza aho ishobora kwemerwa na banki.
Naho icyiciro cya kabiri, kizaba gikorwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), kikazita ku gutanga inguzanyo kuri ya mishinga no kuyishingira mu bigo by’imari.
Ubwo yatangizaga iki kigega, Perezida Kagame yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye ku Rwanda.
Yashimagiye ko kugendana n’imihindagurikire y’ibihe bisaba impinduka mu buryo ibihugu bikora ndetse bikoresha ibijyanye n’ingufu, kugeza ku byo abantu barya n’uburyo bihingwa.
Yavuze ko ari ikintu kireba inzego zose, ku buryo abikorera bafite umusanzu ukomeye batanga muri uru rugendo.
Yakomeje ati "Ikigega Ireme Invest kibumbatiye intego u Rwanda rwihaye kugira ngo rubashe kugera ku musaruro ufatika uganisha ku bukungu butangiza ibidukikije, binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera mu nzego zitandukanye."
Yashimiye BRD ku gishoro yashyize muri iki kigega, yubakiye ku musaruro n’ubunararibonye bya FONERWA.
Yakomeje ati "Ndashimira byimazeyo inzego z’abafatanyabikorwa, ku buryo iyo batahaba ibirimo gukorwa n’inzego zo mu Rwanda bitajyaga kugera kure. Aba bafatanyabikorwa batanze inkunga ikigega kigishingwa, aho yageze kuri miliyoni $100."
Abo bafatanyabikorwa barimo Guverinoma z’u Bufaransa, Suède n’u Bwongereza, Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) na Green Climate Partnership Fund.
Perezida Kagame yavuze ko hakiri uburyo bwinshi bugomba kwifashishwa kugira ngo intego zihawe zigezweho.
Ikigega AFD cya Guverinoma y’u Bufaransa kizatanga miliyoni $20 muri uyu mushinga.
Gishimangira ko uzafasha mu gutera inkunga imishinga y’abikorera, kikazafasha mu guhanga imirimo 367,000 mu bikorwa birengera ibidukikije, bikazakumira iyoherezwa mu kirere rya toni 1,32 y’imyuka ihumanya ikirere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!