00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Access Bank yahawe igihembo cy’umwaka kubera uruhare rwayo mu guteza imbere abagore

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 2 April 2019 saa 08:32
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ikorera mu Rwanda, Access Bank, yahawe igihembo gikomeye muri Afurika ikesha guteza imbere abagore nk’imwe mu nkingi zayo z’ibanze.

Access Bank yaherewe igihembo mu birori byabereye muri Kigali Convention Center ku wa 25 Werurwe 2019, ubwo hatangizwaga Inama Nyafurika y’abayobozi b’ibigo bikomeye, Africa CEO Forum. Yitabiriwe n’abarenga 1800 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abandi bafite aho bahuriye nabwo muri Afurika.

Ibi bihembo bizwi nka Africa CEO Awards byatanzwe ku nshuro ya karindwi. Bigamije gushimira abayobozi b’ibigo, sosiyete z’ubucuruzi n’abashoramari bigaragaje kurusha abandi muri Afurika.

Access Bank ikorera mu bice bitandukanye bya Afurika yashimiwe imbaraga yakoresheje mu kongera umubare w’abagore mu nzego z’ubuyobozi, muri gahunda yo kuzamura uruhare rwabo mu miyoborere na gahunda rusange zibaha umwanya mu bibakorerwa.

Umuyobozi wa Access Bank Rwanda Plc, Karayenzi Jean Claude, wakiriye igihembo yavuze ko kongerera abagore ubushobozi ari intego biyemeje.

Yagize ati “Muri Access Bank dufite umuco wo gusaranganya ubukungu. Duha agaciro kubaka ubushobozi bw’umugore mu nzego zose kuva muri banki kugeza mu muryango aho dukorera.’’

Access Bank yita cyane ku guha abagore umwanya mu miyoborere no kubafasha kwiyubaka, kubera icyitegererezo abandi, aho ikorera muri Afurika hose.

Muri Nyakanga 2014, Access Bank yatangije gahunda ya “WInitiative” yo gufasha abari n’abategarugori gutinyuka kwizigama, kwihangira imirimo no kwaka inguzanyo ngo babashe gukomeza kwiteza imbere no gutegura ahazaza heza.

Umuyobozi wa Access Bank Group, Herbert Wigwe, yavuze ko “Ntituragera aho dukeneye ariko guhabwa igihembo nk’iki, bitwibutsa inshingano dufite zo guhanga Isi yubakiye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.’’

Access Bank iri mu mabanki ari gutera imbere yibanda ku guhindura ubuzima bw’abayigana binyuze muri serivisi nziza za banki. Ifite intego yo gukomeza ishoramari ryayo rizayishyira ku isonga ry’izubashywe muri Afurika.

Access Bank Rwanda yatangiye gukorera mu gihugu muri Mutarama 2009. Ifite Ishami ry’abari n’abategarugori, rinakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha.

Umuyobozi mukuru wa Access Bank, Karayenzi Jean Claude ashyikirizwa igihembo
Umuyobozi wa Access Bank Rwanda Plc, Karayenzi Jean Claude, wakiriye igihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .