00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Karekezi Joël wegukanye igihembo nyamukuru muri FESPACO

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 4 March 2019 saa 01:12
Yasuwe :

Umunyarwanda Joël Karekezi uherutse gutsindira igihembo nyamukuru (l’Étalon de Yennenga) mu iserukiramuco rya sinema rya Ouagadougou muri Burkina Faso, yatangaje ko atewe ishema na cyo kandi ko agiye gukomeza gukora kugira ngo agere kure.

Ijoro rya tariki 02 Werurwe 2019 ryinjiye mu mateka y’umunyarwanda, Joël Karekezi, nyuma y’aho filime ye yise ‘Mercy of Jungle’, yegukanye igihembo nyamukuru mu iserukiramuco rya sinema ryitwa Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO).

Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya 26, hanizihizwa imyaka 50 rimaze ritangiye. U Rwanda rwaryitabiriye nk’umushyitsi w’Imena aho filime eshatu z’abanyarwanda (‘Icyasha’ ya Dusabejambo Marie Clementine, ‘Inanga’ ya Jean Claude Uwiringiyimana na ‘Mercy of The Jungle’ ya Joël Karekezi) zahataniraga ibihembo mu byiciro binyuranye.

Karekezi niwe wabashije kwegukana igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, kingana n’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, by’umwihariko agishyikirizwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Joël Karekezi yavuze ko yishimiye iki gihembo yatsindiye, biba iby’ikirenga agishyirijwe na Perezida Kagame, wamweretse ko ashyigikiye iterambere rya sinema.

Yagize ati “ Nishimye cyane kuba filime yabashije gutsindira iki gikombe buri muntu wese ukora sinema muri Afurika aba yifuza kubona. Kuba ufite filime umuyobozi w’igihugu akaza, ni ugushyigikira akazi dukora. Ku bwanjye nishimye cyane kuba yampaye iki gihembo byanshimishije.”

Joël Karekezi yemeza ko iki gihembo ahawe ari nk’intangiriro kigiye kumutera imbaraga zo gukomeza gukora filime n’umutima we wose.

Mercy Of The Jungle yari iherutse kwegukana ibihembo bibiri muri Festival du Cinema Africain de Khouribga muri Maroc.

Karekezi yanakoze filime yise ‘Imbabazi’ ivuga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nayo yegukanye igihembo cyitwa Golden Impala Award gitangirwa mu iserukiramuco rya Amakula Film Festival muri Uganda.

Karekezi yishimiye gushyikirizwa igihembo na Perezida Kagame
Perezida Kagame yitabiriye FESPACO nk'umutumirwa w'icyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .