Mu 1910 nibwo Chanel yatangiye guhanga imyambaro y’abagore, bigenda byaguka kugeza ashinze inzu y’imideli yabaye ikimenyabose mu gukora imyambaro n’imibavu ihumura neza.
Uyu mugore yubatse amateka akomeye mu ruganda rw’imideli, gusa izina rye ryakunze guhuzwa n’Aba-Nazi bavuga ko yakoranye nabo bya hafi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.
Coco Chanel witabye Imana mu 1971, abanditsi n’abandi bahanga mu mateka bakunze kugaragaza ubuzima bwe n’uburyo yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ruganda rw’imideli ariko bakabihuza no kuba yarakoranaga n’Aba-Nazi bakoreye Jenoside y’Abayahudi.
Mu gitabo "Sleeping with the Enemy: Coco Chanel’s Secret War" cyanditswe na Hal Vaughan, kivuga ko uyu mugore yakundanaga n’umusirikare ukomeye w’umu-Nazi.
Mu 1940 mu gihe cy’intambara y’Isi ya kabiri nibwo Coco Chanel yavuzwe mu rukundo n’umusirikare mukuru wo mu ba-Nazi, Hans Günther von Dincklage.
Uyu mubano bagiranye niwo watumye bavuga ko yakoranye n’Aba-Nazi ndetse no kuba inzu ye y’imideli yarakomeje gukora mu gihe cy’intambara.
Nubwo nta makuru abihamya neza ahari ariko binavugwa cyane ko Coco Chanel yakoreraga Aba-Nazi imyambaro, gusa abari ku ruhande rwe bo bagiye bagaragaza ko ibyo yakoze yari kurengera ubucuruzi bwe.
Ibi byongeye gushimangirwa mu filimi ngufi yasohowe na Apple Tv yiswe ‘The New Look’, ivuga ku bantu batandukanye mu ruganda rw’imideli, bagaragaje hari ubufatanye yagiranye n’Aba-Nazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!