Umuntu uzajya agura telefoni igezweho ya Tecno azajya ahabwa 5G za internet zo gukoresha mu gihe cy’amezi atatu, iki ni igikorwa ibi bigo byateguye ngo bitange umusanzu mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel, Sabuweza Grace, yavuze ko iki ari igikorwa bakoze kugira ngo barusheho kwegereza abaturage telefoni zigezweho.
Ati “Twakoranye na Tecno kugira ngo dutange umusanzu wacu wo gufasha abantu kugira telefoni zigezweho, niyo mpamvu twashyizeho iyi mpano ya internet kugira ngo byorohereze uyigura.”
Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibikorwa by’Iterambere muri Tecno, Dushime Didier, nawe yavuze ko nk’ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho bashishikajwe n’uko zigera kuri bose.
Ati “Twatangiye iki gikorwa mu kwishimana n’abakiliya bacu kandi tunabafasha ko buri wese yatunga telefoni igezweho nk’ikigo gisanzwe kizobereyemo ni uwo musanzu wacu.”
Tecno yashyize imbere gufata neza abakiliya babo kuko muri iyi minsi mikuru bazabagenera impano zitandukanye ku baguze telefoni nka ecouter z’ubwoko butandukanye no guhabwa amatike yo kujya gutembera i Dubai.
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!