00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagura telefoni za Tecno bagiye kujya bahabwa internet y’ubuntu ya Airtel

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 December 2022 saa 07:54
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yinjiye mu bufatanye n’Uruganda rukora rukanacuruza telefoni zigezweho rwa Tecno Mobile, bugamije kwegereza abaturarwanda telefoni zigezweho.

Umuntu uzajya agura telefoni igezweho ya Tecno azajya ahabwa 5G za internet zo gukoresha mu gihe cy’amezi atatu, iki ni igikorwa ibi bigo byateguye ngo bitange umusanzu mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel, Sabuweza Grace, yavuze ko iki ari igikorwa bakoze kugira ngo barusheho kwegereza abaturage telefoni zigezweho.

Ati “Twakoranye na Tecno kugira ngo dutange umusanzu wacu wo gufasha abantu kugira telefoni zigezweho, niyo mpamvu twashyizeho iyi mpano ya internet kugira ngo byorohereze uyigura.”

Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibikorwa by’Iterambere muri Tecno, Dushime Didier, nawe yavuze ko nk’ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho bashishikajwe n’uko zigera kuri bose.

Ati “Twatangiye iki gikorwa mu kwishimana n’abakiliya bacu kandi tunabafasha ko buri wese yatunga telefoni igezweho nk’ikigo gisanzwe kizobereyemo ni uwo musanzu wacu.”
Tecno yashyize imbere gufata neza abakiliya babo kuko muri iyi minsi mikuru bazabagenera impano zitandukanye ku baguze telefoni nka ecouter z’ubwoko butandukanye no guhabwa amatike yo kujya gutembera i Dubai.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel, Sabuweza Grace, yavuze ko iki ari igikorwa bakoze kugira ngo barusheho kwegereza abaturage telefoni zigezweho.
Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibikorwa by’Iterambere muri Tecno, Dushime Didier, nawe yavuze ko nk’ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho bashishikajwe n’uko zigera kuri bose.
Ubu ni ubufatanye buzamara igihe kirekire
Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yinjiye mu bufatanye n’Uruganda rukora rukanacuruza telefoni zigezweho rwa Tecno Mobile, bugamije kwegereza abaturarwanda telefoni zigezweho

Amafoto: Nezerwa Salomon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .