Aya mafoto azashyirwa ahagaragara ku itariki 12 Nyakanga 2022, azaba yerekana imiterere nyayo yo mu isanzure kurenza uko andi mafoto yahagaragaje. Hari hashize amezi atandatu icyogajuru gikunda kwitwa ‘Webb’ cyoherejwe mu isanzure aho cyageze muri kilometero zirenga miliyoni imwe uvuye ku Isi.
Ni wo mushinga ukomeye mu mateka y’ubushakashatsi bwo mu isanzure, umaze imyaka 30 utegurwa, ukaba warashowemo akayabo ka miliyari 10$.
Umuyobozi muri NASA ushinzwe ibyo kohereza mu isanzure ibyogajuru ku mpamvu za siyansi, Thomas Zurbuchen, yavuze ko kubona amafoto ya mbere yafashwe n’icyogajuru Webb azaba ari intambwe idasanzwe ku kiremwamuntu.
Yakomeje avuga ko atari amafoto gusa ahubwo azaba ari isura y’indi si nshya.
Ati “Twatangiye gusobanukirwa icyo Webb ishobora gukora kandi izanakora mu minsi iri imbere. Igiye kuvumbura ibikikije izuba byose, inyenyeri n’indi mibumbe, inatwereke niba imiterere yaho ari kimwe n’iya hano tuba”.
Icyogajuru cya James Webb Space Telescope mu by’ingenzi cyitezweho harimo gufasha abashakashatsi kubona ishusho y’inyenyeri zamuritse bwa mbere mu isanzure.
Gifite n’ubushobozi bwo gucukumbura ikirere cy’imibumbe yitaruye Isi harebwa ko nta cyaba kirimo umwuka ugaragaza ko ubuzima kuri wo bushoboka.
Cyatangiye gufata amafoto ya mbere y’amabara mu byumweru bishize kandi kiracyarimo gufata andi yose akazerekanwa mu kwezi gutaha. Ntabwo umubare nyir’izina w’amafoto azerekanwa uzwi ariko buri imwe izaba yerekana imiterere yo mu isanzure mu buryo butandukanye n’uko byigeze kubaho.
Icyogajuru cya James Webb Space Telescope gifite indorerwamo ya metero 6,5 n’uburemere bw’ibiro 6.200.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!