00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakumiriye telefone za Huawei na ZTE

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 November 2022 saa 08:18
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse ibikorwa byo kwinjiza mu gihugu telefone n’ibindi bikoresho by’itumanaho bikorwa n’inganda zo mu Bushinwa zirimo Huawei na ZTE.

Urwego rushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri Amerika, FCC rwavuze ko rwafashe iki cyemezo kuko hari amakuru agaragaza ko bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu. Mu bindi bikoresho byakumiriwe harimo na cameras zikoreshwa mu gucunga umutekano.

Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko iki cyemezo kigena ko nta telefone ikorwa na Huawei cyangwa ZTE izongera kwinjira muri Amerika.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe inzego z’umutekano za Amerika zimaze iminsi zitanga umuburo, zigaragaza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bituruka mu Bushinwa bishobora gukoreshwa mu kugera ku makuru y’ingenzi y’igihugu.

Amerika yakumiriye telefone za Huawei na ZTE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .