Urwego rushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri Amerika, FCC rwavuze ko rwafashe iki cyemezo kuko hari amakuru agaragaza ko bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu. Mu bindi bikoresho byakumiriwe harimo na cameras zikoreshwa mu gucunga umutekano.
Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko iki cyemezo kigena ko nta telefone ikorwa na Huawei cyangwa ZTE izongera kwinjira muri Amerika.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe inzego z’umutekano za Amerika zimaze iminsi zitanga umuburo, zigaragaza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bituruka mu Bushinwa bishobora gukoreshwa mu kugera ku makuru y’ingenzi y’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!