Uyu mushinga wa Apple wo gukora imodoka utangira wahuye n’inzitizi nyinshi kuko hari impinduka zakorwaga umunsi ku wundi mu buyobozi bw’iyi sosiyete. Byavugwaga ko imodoka ya mbere ishobora kujya hanze mu 2020 ariko ntabwo byakunze.
Ubu uyu mushinga wongeye kugaruka. Bivugwa ko gahunda ari ugukora imodoka y’amashanyarazi ariko ishobora kwitwara, ikaba yaba ifite ikoranabuhanga rikataje kurusha izindi zose ziriho muri iki gihe.
Hari n’amakuru yavugaga ko ari imodoka izaba itagira amapine, abandi bakavuga ko izaba itagira ahantu umushoferi akandagira yongera umuvuduko cyangwa se afata feri.
Igishya muri uyu mushinga ni uko ubu Apple yerekeje amaso kuri kabuhariwe mu gukora imodoka wakoranye igihe kinini n’uruganda rwa Lamborghini.
Ni umugabo w’Umutaliyani witwa Luigi Taraborrelli, umaze imyaka 20 akorana na Lamborghini. Apple irashaka ko ayifasha guhanga imodoka y’akataraboneka ikoreshwa n’amashanyarazi
Taraborrelli ni we wari umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’imodoka za Lamborghini [ibizwi nka chassis] ndetse akaba yari ashinzwe kugenzura uburyo izi modoka zikora.
Taraborrelli abaye umwe mu bahanga mu bijyanye no gukora imodoka wiyunze kuri Apple.
Ni umugabo wakoze ku modoka z’iyi sosiyete zitandukanye zirimo nka Lamborghini Urus, Huracan na Aventador.
Yari ashinzwe kugenzura ko imodoka za Lamborghini zidahura n’ibibazo bya feri, iby’uburyo amapine yikaraga n’ibindi bitandukanye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Apple yari yahaye akazi undi muhanga mu gukora imodoka wamaze imyaka 31 akorana na Ford Motor Co. kugira ngo akurire ishami ryayo rishinzwe umutekano w’imodoka.
Umwaka ushize nabwo yahaye akazi Ulrich Kranz, wahoze akuriye Sosiyete y’imodoka yitwa Canoo Inc ndetse yanayoboye ishami rishinzwe imodoka zikoresha amashanyarazi rya BMW.
Hari n’undi muntu Apple yahaye akazi mbere y’aba bose. Ni uwahoze ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka zitwara za Tesla, Stuart Bowers.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!