00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo banyuze muri porogoramu za DOT bakomeje kugera kuri byinshi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 June 2022 saa 12:27
Yasuwe :

Hashize umwaka DOT Rwanda itangije imishinga “Daring to Shift” na ‘‘Digital Skills for Business (DS4B)’’ ku nkunga ya leta ya Canada binyuze mu kigo Global Affairs Canada, ndetse na banki y’ isi mu Mushinga w’Ubufatanye mw’Iterambere ry’Ikoranabuhanga (Digital Development Partnership) hagamijwe gushyigikira ubukungu bw’Abaturarwanda bari mu bucuruzi by’umwihariko abari n’ abategarugori

Binyuze muri iyi mishinga, DOT Rwanda iha ba rwiyemezamirimo ubumenyi ku gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abahuguwe muri iyi mishinga bashimye ko yabafashije guteza imbere ibikorwa byabo byumwihariko no guhangana n’ingaruka za Covid-19 bateza imbere ishoramari ryabo.

DOT Rwanda ni Umuryango Mpuzamahanga ukorana n’urubyiruko mu gufasha Umuryango Nyarwanda gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.

Mu mishinga imaze umwaka ishyirwa mu bikorwa yibanze kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari hagati y’imyaka 18 na 35, cyane abari n’abategarugori kuko 70% by’abahuguwe binyuze muri iyi mishinga ari igitsinagore.

Intego yo guhugurwa yari ukubyaza umusaruro ibyo ba rwiyemezamirimo bari bafite nko gukoresha telefoni zabo ngendanwa mu kwita ku mishinga yabo nko guhaha no kwamamaza ibikorwa byabo bifashishije ikoranabuhanga.

Mu ruzinduko DOT Rwanda hamwe n’intumwa ya DOT ku rwego rw’Isi bagiriye mu bice bitandukanye by’igihugu, basuye banamenya imibereho y’abasoje aya mahugurwa.

Ba rwiyemezamirimo bahuguwe muri ‘Daring to Shift’ na ‘DS4B’ bayivuga imyato kuko yabaye imbarutso y’izahuka ry’imishinga imwe yari yarazahajwe na Covid-19 ndetse aba n’ishingiro ry’iterambere ku yindi mishinga.

Nikuze Christine wihangiye umurimo wo gutunganya umusatsi mu Karere ka Rulindo, ahamya ko kuba umwuga we uri gutera imbere abikesha amasomo yahawe muri gahunda ya Daring to Shift.

Yagize ati “Nagize amahirwe yo kwiyungura ubumenyi nifashishije ikoranabuhanga. Ubu sinkigorwa no kubona ibikoresho kuko iyo mbikeneye menya igihe mbigura kuri internet bikangereraho ku gihe kandi bikanyorohereza cyane.”

Yavuze ko ubu yifashisha WhatsApp mu kumenyekanisha ibikorwa bye no kuvugana n’abakiliya be.

Umucuruzi Haragirimana Jovithe we yavuze ko mu masomo bahawe beretswe ko ikoranabuhanga ari ingirakamaro mu bucuruzi.

Yavuze ko ubu amenyekanisha umusoro we binyuze mu bumenyi yahawe.

Yakomeje ati “Intego zanjye ni ukwegereza hafi abaturage bo mu Murenge wa Tumba serivisi z’ikoranabuhanga.’’

Iyi mishinga yashyiriweho ba rwiyemezamirimo bafite ubushobozi buke n’abishoboye ngo bazamure ubushabitsi binyuze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Mukundente Phabiola [Mimy Photographer] wahuguwe mu gihe cy’umwaka yahinduye imikorere ye ndetse anatangiza ishuri ryigisha gufotora yise Women TV Training Center.

Yagize ati “Kunguka ubwenge bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu byo umuntu akora byatumye nanjye mbyitabira ntangira kubona inyungu yabyo kuko ikigero cy’abazaga batugana biyongereye ku buryo bugaragara.”

Ubu mu ishuri yashinze icyiciro cya mbere kigizwe n’abakobwa 24 basoje amasomo yabo bajya ku isoko ry’umurimo.

Mukamana Clémentine wize Icungamutungo muri Kaminuza ya UTB yatangije umushinga ‘back togetherness’ ukora ibijyanye no gutunganya ibiribwa bikomoka ku ifarini.

Yagize ati “Gukoresha ikoranabuhanga uri mu rugo biramfasha cyane kuko bituma mvugana n’abakiliya banjye neza bakamenyesha ibyo bakeneye nanjye nkabibagezaho, tugakorana gutyo.”

Afite umwihariko kuko intego ye ari ugukura mu bukene abana b’abakobwa babyariye iwabo ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gukorana na bo mu mushinga we.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa DOT Rwanda, Dr Nzeyimana Emmanuel, yavuze ko mu myaka yose ishize bakorana n’urubyiruko byerekana icyizere cy’ejo heza muri rwo.

Yagize ati “Igihe tumaze dukorana n’urubyiruko mu Rwanda no mu bihugu byose aho DOT ikorera byerekana ko urubyiruko rufite ubushobozi. Hamwe no gukomeza kubaba hafi hari byinshi byazagerwaho cyane dukomeza kubakangurira gukoresha ikoranabuhanga mu gushakisha ibisubizo by’ibibazo bigaragara muri sosiyete.”

Yavuze ko gushyigikira urubyiruko muri iki gihe bizagira akamaro ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere kuko ruzaba rufite ubumenyi bukenewe.

DOT imaze imyaka 20 itangiye ikaba imaze irenga 10 ikorera mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda y’iterambere ry’igihugu yibanda cyane ku rubyiruko. Uyu muryango ubu washyize imbaraga mu guteza imbere abari n’abategarugori.

Nikuze Christine, ahamya ko atakigorwa no kubona ibikoresho muri 'salon' ye
Intumwa y'umuyobzi mukuru wa DOT muri Canada, Emma Edwards, yashimye ibyo DOT Rwanda imaze kugeza ku rubyiruko rwaho
Ishuri rya Women Tv rifasha abari n'abategarugori kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gufotora
Aba ni abanyeshuri basoje icyiciro cya mbere mu kwiga ibijyanye no gufotora mu ishuri rya Women Tv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .