00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka 80,000 za Tesla zagurishijwe mu Bushinwa zigiye gusubizwa ku ruganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 November 2022 saa 01:41
Yasuwe :

Uruganda rwa Tesla ruzwiho gukora imodoka nyinshi z’amashanyarazi, rwahamagaje imodoka zisaga 80,000 zagurishijwe mu Bushinwa, kubera ibibazo by’ikoranabuhanga zikoresha ndetse n’umukandara w’abayigendamo.

Urwego rushinzwe igenzura mu Bushinwa kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko imodoka zirebwa n’iki kibazo ari izakozwe guhera mu 2013.

Uru ruganda rwo muri Amerika, hagati ya 2013 na 2020 nabwo rwahamagaje mu Bushinwa izindi modoka 67,698 zo mu bwoko bwa Model S na Model X kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga ryatumaga batiri zazo zidakora neza.

Tesla yatangaje ko izo modoka yasabye ko zigarurwa ku ruganda, ikoranabuhanga ryazo rizavugururwa kugira ngo rijyane n’igihe.

Muri Mata uyu mwaka, Tesla yahamagaje imodoka 127,785 zo mu bwoko bwa Model 3 zagurishijwe mu Bushinwa, zari zifite ikibazo mu migozi ijyana umuriro yakoraga nabi ku buryo byateza impanuka.

Zimwe mu modoka za Tesla zacurujwe mu Bushinwa zigiye gusubizwa ku ruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .