Urwego rushinzwe igenzura mu Bushinwa kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko imodoka zirebwa n’iki kibazo ari izakozwe guhera mu 2013.
Uru ruganda rwo muri Amerika, hagati ya 2013 na 2020 nabwo rwahamagaje mu Bushinwa izindi modoka 67,698 zo mu bwoko bwa Model S na Model X kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga ryatumaga batiri zazo zidakora neza.
Tesla yatangaje ko izo modoka yasabye ko zigarurwa ku ruganda, ikoranabuhanga ryazo rizavugururwa kugira ngo rijyane n’igihe.
Muri Mata uyu mwaka, Tesla yahamagaje imodoka 127,785 zo mu bwoko bwa Model 3 zagurishijwe mu Bushinwa, zari zifite ikibazo mu migozi ijyana umuriro yakoraga nabi ku buryo byateza impanuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!