Uyu muryango wafashe umwanzuro nyuma yo kubona uko murandasi yagize akamaro gakomeye mu gihe cya Covid-19 ubwo abantu batabashaga gukora imirimo yabo nk’uko byari bisanzwe.
Ibarura ryakozwe mu Ugushyingo 2021, ryagaragaje ko abakoresha internet muri Afurika bari ku kigero cya 43%.
Mu 2000 abakoreshaga internet muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bari kuri 1% kugeza ubu byarazamutse bigera kuri 30%. Nubwo hari icyazamutseho ariko haracyari icyuho cy’abangana na miliyoni 840 batabasha kuyigeraho.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango Internet Society, Dawit Bekele, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kwegereza abatuye Afurika murandasi nyuma yo kubona ko ifite imbaraga zo gukora ibintu byose.
Ati “Icyorezo cya Covid-19 cyerekanye agaciro ka murandasi mu itumanaho no mu zindi nzego kuko abantu babashije gukomeza ubucuruzi, ubuvuzi, uburezi, imiyoborere n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko nubwo ikoranabuhanga ryatanze umusaruro muri Covid-19 ariko byanagaragaje icyuho kikiriho muri Afurika kuko hari benshi batabashaga kubona izi serivisi.
Kimwe mu bizakorwa mu kuzamura abakoresha murandasi muri Afurika nk’uko byashyizweho mu Nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), yateraniye i Kigali, ni uguhugura abantu ibihumbi 10 mu bijyanye na murandasi no kubungabunga ibikorwa bijyana nayo ndetse no gushaka ibisubizo 100 bizakemura iki kibazo.
Umuryango Internet society washinzwe mu 1992. Ufite amashami 120 ku Isi, aho ufite intego yo kwegereza abatuye Isi murandasi.
Internet Society ifite amateka maremare yo gukorana n’abantu babarizwa hamwe, aho bari hose ku Isi, ukita ku bijyanye no gutera inkunga y’imari, gutoza no guhugura abantu mu bumenyi bukenewe bwo kuyobora no gusigasiga impererekane-koranabuhanga mu batuye hamwe.
Muri Afurika, Internet Society yafashije gushinga impererekane-koranabuhanga mu batuye hamwe mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Nigeria, Namibia, Maroc, Sénégal na Ethiopia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!