00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koo: Urubuga rw’Abahinde rushobora kwiba umugono Twitter ya Elon Musk iri mu gahuge

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 November 2022 saa 07:19
Yasuwe :

Kuva umuherwe Elon Musk yagura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ntirusiba kumvikanamo ibibazo ku buryo hari bamwe mu bakiliya barwo batangiye kugenda bavanamo akabo karenge bakayoboka izindi zirimo n’urw’Abahinde rwitwa “Koo”.

Uru rubuga rufite byinshi ruhuriyeho na twitter, ibintu bishobora gushora Elon Musk mu gihombo cyiyongera kuri miliyoni 100$ zagabanutse ku mutungo we muri uyu mwaka.

Uru rubuga rwa Koo rukomeje kwagura imbago hirya no hino ku isi, aho abantu barenga miliyoni 50 bamaze kumanura Application yarwo mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, tablets n’ibindi kuva aho rumurikiwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2020, ndetse byatangajwe ko ari rwo ruri ku mwanya wa kabiri nyuma ya Twitter mu kuganwa na benshi.

Abayobozi ba Koo bavuga ko intego yabo ari ukwagura imbago by’umwihariko bakototera Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku gicumbi cya Twitter nyuma yo kugurwa na Musk akayabo ka miliyari 44 z’amadorali ya Amerika.

Aganira na The National, umwe mu batangije uru rubuga rwa Koo akanaba umuyobozi warwo, Apramiya Radhkrishma yagize ati “Uyu ni wo mwanya mwiza wo kwimenyekanisha ku isoko kandi na Amerika ni hamwe muri aho. Abantu ntibari gukunda impinduka nyiri Twitter ari kuzana kuko ubu ntibazi icyo kwitega kuri urwo rubuga.”

Apramiya akomeza avuga ko ako gahuge n’ihuzagurika biri kugaragara mu miyoborere y’urubuga rwa Twitter birimo no kuba hari abakiliya bashobora gutangira kujya bishyuzwa, ari na yo impamvu ikomeye ituma bamwe batangira gushaka aho bakwimukira; ibyo agaragaza ko byaba icyanzu Koo yacamo ibigarurira na cyane ko itishyuza kandi ifite byinshi binaruta ibyo bahabwaga na Twitter.

Urubuga rwa Koo rwabashishijwe kwesa imihigo imbere mu gihugu ku bwo kuba rubasha gutanga serivisi zarwo mu ndimi zirenga 12 zitandukanye zikoreshwa mu karere u Buhinde buherereyemo aho rwanagiye ruterwa ingabo mu bitugu na guverinoma y’icyo gihugu.

Urubuga rwa Koo rwashinzwe mu 2019 bigizwemo uruhare Radhakrishna, Mayank Bidawatka n’abandi aho rwari mu ndimi zitandukanye zikoreshwa mu Buhinde, igihugu kizwiho kugira izigera kuri 20 z’uturere, n’indimishami zirenga 700. Icyongereza gikoreshwa nk’ururimi rw’ubutegetsi nubwo ubusanzwe ruvugwa n’abatarenga 10% mu baturage barenga miliyari 1,3 b’icyo gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .