Muri aya masezerano yashyizwe hanze ku wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, biteganyijwe ko abahanga (Engineers) ba Airbus n’aba Renault bazakorana mu gushaka ikoranabuhanga bakwifashisha ngo bakore batiri zibika umuriro w’amashanyarazi igihe kinini kandi zitaremereye.
Biteganyijwe ko izi batiri zizajya zikoreshwa mu modoka zikoresha amashanyarazi no mu mushinga mugari wo gutangira gukora indege nazo zikoresha izi ngufu.
Mu itangazo Airbus yashyize hanze, yavuze ko ubu bufatanye bwitezweho gukemura ikibazo cy’uko imodoka zikoresha amashanyarazi ziri ku isoko uyu munsi nta n’imwe ibasha kubika umuriro igihe kirekire, bukazaharura n’inzira igana ku gukora indege zikoresha amashanyarazi.
Rikomeza riti "Aya masezerano agamije kwihutisha gahunda y’inganda zombi mu bijyanye no gukora imodoka n’indege bikoresha amashanyarazi. Ubu bufatanye buzafasha Airbus mu guteza imbere gahunda yo gukora indege zikoresha amashanyarazi."
Aya masezerano aje mu gihe Renault yatangiye gushyira imbaraga mu gukora imodoka zikoresha amashyarazi, muri gahunda ngari ifatanyijemo n’uruganda rwa Nissan.
Renault ni rumwe mu nganda zo ku mugabane w’u Burayi zikomeye mu gukora imodoka.
Kugeza ubu rwatangiye gushyira imbaraga mu gukora imodoka z’amashanyarazi, aho mu 2021 rwihariye 15% by’izagurishijwe mu Burayi bwose. Ku Isi uru ruganda rumaze kugurisha imodoka zikoresha amashanyarazi zirenga ibihumbi 490.
Guhuza imbaraga kwa Renault na Airbus bisa n’ibifite ishingiro kuko uru ruganda rukora indege narwo rufite gahunda ko bizagera mu 2035 rwabashije gukora iyifashisha amashanyarazi, binyuze mu mushinga mugari rwise ’Zero emission’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!