00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga biyemeje guhashya ababanduriza izina

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 August 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Abacuruza Telefone ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoze bumvikanye na Polisi y’igihugu imikoranire mishya izatuma babasha guhangana n’ubujura bw’ibi bikoresho bumaze iminsi bugaragara muri aka karere.

Ubu bwumvikane buje nyuma yo guhugurwa n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ku mabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga.

Abacuruzi biyemeje ko kuva ubu bagiye kujya bafata imyirondoro y’igikoresho baguze ndetse n’iy’uwo bakiguze kandi bakagirana amasezerano mu rwego rwo kwirinda impaka zavuka nyuma bigaragaye ko cyibwe.

Zirarushya Venant yagize ati “Ubusanzwe dupfa kwakira ariko ubu ingamba zafashwe nta kugura ikintu bakuzaniye ahubwo tuzajya tujya kubifata mu rugo kandi dufate imyirondoro ya nyiraho mu rwego rwo kwirinda ko byaba byaribwe bikaduteza imanza’’.

Kavukire Felix ucuruza telefone avuga ko baguraga ibyibano bikabateza ibibazo ariko ubu bigeye gucika kuko bazajya bafata imyirondoro y’igicuruzwa niy’ukuzanye.

Ati “Aya mabwiriza azadufasha kubona ibikoresho byibwe mu gihe tuzaba twayubahirije neza kuko tuzajya dufata ibimenyetso byose bya telefone n’imyirondoro y’uyizanye’’.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko aya mabwiriza azakemura ibibazo by’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhahanga bwajyaga bugaragara muri Rubavu.

Ati “ Ababicuruza basabwa gukurikiza icyo ayo mabwiriza agenga ubwo bucuruzi asaba harimo kugirana amasezerano y’ubugure ku babibazaniye harimo no kwandika umwirondoro ku buryo bizafasha kumenya inkomoko yabyo’’.

Mu karere ka Rubavu hakunze kugaragara ubujura bukorwa n’udutsiko dutobora amazu tukiba ibikoresho by’ikoranabuhanga nka radiyo, Televiziyo n’ibindi kandi ahanini bikajya ku masoko agura ibikoresho byakoreshejwe.

Abacururiza ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze biyemeje kurandura ubujura bwajyaga buvugwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .