Ubu bwumvikane buje nyuma yo guhugurwa n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ku mabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga.
Abacuruzi biyemeje ko kuva ubu bagiye kujya bafata imyirondoro y’igikoresho baguze ndetse n’iy’uwo bakiguze kandi bakagirana amasezerano mu rwego rwo kwirinda impaka zavuka nyuma bigaragaye ko cyibwe.
Zirarushya Venant yagize ati “Ubusanzwe dupfa kwakira ariko ubu ingamba zafashwe nta kugura ikintu bakuzaniye ahubwo tuzajya tujya kubifata mu rugo kandi dufate imyirondoro ya nyiraho mu rwego rwo kwirinda ko byaba byaribwe bikaduteza imanza’’.
Kavukire Felix ucuruza telefone avuga ko baguraga ibyibano bikabateza ibibazo ariko ubu bigeye gucika kuko bazajya bafata imyirondoro y’igicuruzwa niy’ukuzanye.
Ati “Aya mabwiriza azadufasha kubona ibikoresho byibwe mu gihe tuzaba twayubahirije neza kuko tuzajya dufata ibimenyetso byose bya telefone n’imyirondoro y’uyizanye’’.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko aya mabwiriza azakemura ibibazo by’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhahanga bwajyaga bugaragara muri Rubavu.
Ati “ Ababicuruza basabwa gukurikiza icyo ayo mabwiriza agenga ubwo bucuruzi asaba harimo kugirana amasezerano y’ubugure ku babibazaniye harimo no kwandika umwirondoro ku buryo bizafasha kumenya inkomoko yabyo’’.
Mu karere ka Rubavu hakunze kugaragara ubujura bukorwa n’udutsiko dutobora amazu tukiba ibikoresho by’ikoranabuhanga nka radiyo, Televiziyo n’ibindi kandi ahanini bikajya ku masoko agura ibikoresho byakoreshejwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!