00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Elon Musk na Apple

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 November 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Elon Musk nyiri Twitter, yatangaje ko Apple yatangiye gushyiraho igitutu cy’uko ishobora kuvana Twitter kuri iOS, ibintu bishobora gukoma mu nkokora iyi sosiyete aherutse kugura miliyari 44$.

Ku wa Mbere, Musk yanditse kuri Twitter ko Apple ifite uwo mugambi, gusa ntiyigeze atangaza impamvu iyi sosiyete yaba ishaka gukura urubuga nkoranyambaga rwe kuri iOS.

Yavuze ibyo nyuma y’ubundi butumwa yashyize hanze avuga ko Apple ihagarika ubutumwa bwinshi bwamamaza kuri Twitter, yibaza niba ibyo bikorwa byaba bitabangamira abakiliya bayo.

Ku wa 15 Ugushyingo, Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yatangaje ko Sosiyete ye izakomeza kugenzura ubutumwa buca kuri Twitter ku bakoresha iOS.

Gukura Twitter kuri Apple Store byashegesha ubucuruzi bwayo kuko byaba bivuze ko abantu bakoresha telefoni za Apple batazongera kubasha kuyishyira muri telefoni.

Twitter ifite ikibazo cy’uko amafaranga yinjiza mu kwamamaza akomeje kugabanuka kuva Musk yayigura.

Ntabwo bwaba ari ubwa mbere Apple ikuye kuri iOS urubuga nkoranyambaga kuko muri Mutarama 2021, yakuyeho Parler nyuma y’ibitero byagabwe ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kuko rwakoreshwaga cyane n’abashyigikiye Donald Trump bifashishaga amagambo ahembera urwango.

Elon Musk yatangaje ko Apple iri mu mugambi wo gukura Twitter kuri iOS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .