Ku wa Mbere, Musk yanditse kuri Twitter ko Apple ifite uwo mugambi, gusa ntiyigeze atangaza impamvu iyi sosiyete yaba ishaka gukura urubuga nkoranyambaga rwe kuri iOS.
Yavuze ibyo nyuma y’ubundi butumwa yashyize hanze avuga ko Apple ihagarika ubutumwa bwinshi bwamamaza kuri Twitter, yibaza niba ibyo bikorwa byaba bitabangamira abakiliya bayo.
Ku wa 15 Ugushyingo, Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yatangaje ko Sosiyete ye izakomeza kugenzura ubutumwa buca kuri Twitter ku bakoresha iOS.
Gukura Twitter kuri Apple Store byashegesha ubucuruzi bwayo kuko byaba bivuze ko abantu bakoresha telefoni za Apple batazongera kubasha kuyishyira muri telefoni.
Twitter ifite ikibazo cy’uko amafaranga yinjiza mu kwamamaza akomeje kugabanuka kuva Musk yayigura.
Ntabwo bwaba ari ubwa mbere Apple ikuye kuri iOS urubuga nkoranyambaga kuko muri Mutarama 2021, yakuyeho Parler nyuma y’ibitero byagabwe ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kuko rwakoreshwaga cyane n’abashyigikiye Donald Trump bifashishaga amagambo ahembera urwango.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!