00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hagiye kubakwa ikigo cya miliyoni 300 Frw kizafasha urubyiruko mu ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2022 saa 01:26
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Muhizi Innocent, yasuye Ikigo cy’Urubyiruko (YEGO Center Rusizi), ashima impano z’urubyiruko rwaho, yizeza ko leta izakomeza kurushyigikira.

Urubyiruko rukorera muri iki kigo cya YEGO Center Rusizi rwahanze udushya mu ikoranabuhanga, ariko rufite ikibazo cy’ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi ndetse n’amikoro.

Uwitwa Masumbuko Jules warangije kwiga amashuri yisumbuye akava mu ishuri ku bw’ubushobozi buke, ubu yifashisha ibyuma bishaje agakuramo ibindi bikoresho.

Yagize ati "Natangiriye ku mbabura […] nkajya nzikora nkazishyira abaturage, hari igihe umuntu ataba afite ubushobozi bwo kugura amakara manini kubera ko yahenze. Yaka nk’uri gukoresha gaz, nshobora gukora n’iz’amakaro nkazihereza ikoranabuhanga ku buryo ushobora kujya gucana imbabura ugakanda ku gikuta."

Yakomeje ati "Kuba nkora ibi ngibi gutya ni uko nta bushobozi mfite, ariko mbonye ubushobozi nakora ibintu bikomeye cyane."

Byiringiro Bomedien we wakoze imashini zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, yagize ati "Maze gukora imashini ikobora ibigori, imashini isya akawunga, ubu zatangiye no kwifashishwa mu bigo by’amashuri."

Gisubizo Elie wiga mu GS St Pierre Nkombo, we akomeje gukora ubushakashatsi ku buryo ibinyabiziga bizajya bikoresha ingufu zitangiza ikirere.

Ati "Ubungubu ikoranabuhanga twararikoze twaranarangije, twararigerageje kuri moto, turigerageza mu modoka , ubu ngubu turimo gutekereza ukuntu twarijyana mu nganda."

Binyuze mu mushinga wa HANGA Hubs, Akarere ka Rusizi ni hamwe mu hazubakwa ikigo cya Hanga Hub kizajya gufasha urubyiruko gutangira guhanga udushya twafasha nko mu kongera umusaruro, guhangana ku isoko no gukuza imishinga yabo.

Abanyempano b’urubyiruko bazajya bahererwamo amahugurwa, bafashwe kunoza imishinga yabo, bahabwe ibikoresho bigezweho byifashishwa mu bushakashatsi bwabo.

Umuyobozi Mukuru wa RISA , Muhizi Innocent yagize ati “Twari twarabitangiye i Kigali aho dufite za KLab, FabLab ukabona hari abana b’Abanyarwanda bafite ubuhanga, bafite ubwenge, ariko tukavuga ngo ntabwo ubwo bumenyi buri i Kigali gusa."

"Ni gute twagera noneho ku bandi Banyarwanda, urundi rubyiruko ruri mu turere tundi hirya no hino ku buryo noneho utwo turere twatangira kugira ayo mahirwe ku buryo twabona ibyo bikoresho."

Hanga Hub izubakwa i Rusizi izatangira gukora mu ntangiro za 2023, aho izuzura ifite agaciro ka miliyoni 300Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Umutesi Prisca, yavuze ko icyo kigo kizafasha abo mu Mujyi no mu cyaro kuzamura impano zabo.

Ati "Icyo tugiye gufatanya na RISA, ni ugushaka bariya bana bari hirya no hino mu midugudu bafite izo mpano, dufashe bariya bana kugira ngo bagure impano zabo, mu by’ukuri dushyigikire igihugu muri gahunda yo gusakaza ikoranabuhanga no gukora umurimo ushingiye ku ikoranabuhanga."

Hanga Hubs kandi zizubakwa mu turere twa Nyagatare, Rubavu na Muhanga.

Abasaga 1000 ni bo bazahabwa amahugurwa abafasha guhangana ku isoko ry’umurimo, imishinga isaga 400 yungukire mu mahirwe azagaragarizwamo, naho 768 bagizwe na 30% by’igitsina gore bashyigikirwe mu gihe cy’amezi icyenda.

Amafaranga azifashishwa muri uwo mushinga ni aya gahunda y’Ubumwe bw’u Burayi yo gushyigikira urwego rw’abikorera no guhanga imirimo mu Rwanda, yatangijwe mu 2020.

Muhizi Innocent yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .