00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter mu igerageza ry’uburyo buzatuma abantu babiri bafatanya ’Tweet’ imwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 July 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ruri mu igerageza ry’uburyo bwiswe ’CoTweets’, buzafasha abarukoresha kuba umwe ashobora gutangaza ubutumwa, bukagaragara no ku rukuta rw’undi igihe abitangiye uburenganzira.

Ubu buryo buri kugeragerezwa ku mubare muto w’abantu mu bihugu bya Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Korea. Nibumara guhabwa umurongo, buzagezwa ku Isi hose.

’CoTweets’ ni uburyo buzafasha abantu babiri gutangaza ku mbuga zabo ubutumwa busa, bwanditswe n’umwe muri bo.

Urugero, niba wasuye ahantu ukabona ibyiza bihatatse ugashaka kubishyira kuri konti yawe kuri Twitter, hakaba n’undi muntu ushaka ko abisangiza abamukurikira, igisabwa ni ukwandika ubutumwa, ukamusaba ko mwabutangariza rimwe nk’aho mwafatanyije kubwandika, uburyo buzwi ka ’Co-Author’.

Ni ukunyura ahantu hasanzwe umuntu yandikira ubutumwa kuri Twitter, ukanyura ahanditse ’CoTweet’, wajya guhitamo umuntu mutangariza rimwe bwa butumwa bigasaba ko aba agukurikira (follow), ubundi ukamusaba uburenganzira ukanze ahanditse ’Send invite’.

Iyo ubusabe bwawe bwemewe, bwa butumwa buhita bujya kuri konti zombi kuri Twitter, bwakwangwa, ubutumwa bugahita buvaho.

Twitter ishishikariza abantu kubanza kwemeranya kuri ubwo butumwa, banyuze muri Direct Messages.

Ubwo butumwa kuri Twitter buzaba bugaragaraho amafoto abiri atandukanye y’ababwanditse, ibizwi nka profile pictures. Ni cyo kirango kizaba gitadukaya ubu butumwa n’ubundi busanzwe.

Ubu buryo bukoreshwa na Instagram ku gace ka Reels, aho musangizanya amashusho ku mbuga ebyiri. Ibi bifasha cyane mu kongera abagukurikira, abakunda n’abareba ibyo mwashyizeho.

Kuri ’CoTweets’ bizajya biba bigaragara ko ubwo butumwa mubusangiye gusa, ku buryo nk’ibitekerezeo abantu babutanzeho bizajya biguma ku rukuta rwa nyiri ukubyandika.

Ubu ni uburyo buje bukurikira Space, yashyizweho nayo muri gahunda ya Twitter yo guhuza abantu benshi binyuze ku rukuta rwabo, bagakora ibiganiro by’amajwi.

Ubu buryo burajya bufasha mu gusangizanya ibyo mushyira kuri Twitter
Kugira ngo mubashe gufatanya ibyo umwe yashyizeho birajya bisaba kubanza kubyemera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .