00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter yagize ikibazo cya tekiniki iva ku murongo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 July 2022 saa 02:34
Yasuwe :

Twitter yagize ikibazo cya tekiniki mu bice bitandukanye by’Isi aho ku manywa yo kuri uyu wa Kane, itafungukaga.

Ni ikibazo cyatangiye saa 14:05 aho benshi bafunguraga uru rubuga bakabwirwa ko rutari gukora. Ubutumwa bwabonekaga ni ubugira buti “ over capacity” cyangwa ubuvuga ngo “this page is down.”

Iki kibazo cyagize ingaruka ku bakoresha Twitter kuri telefoni, kuri mudasobwa ndetse n’abakoresha application ya TweetDeck.

Ntabwo abakoresha uru rubuga bari kubasha kwinjiraho ngo babe bakwandika ubutumwa cyangwa se ngo barebe ubwo bashyizeho mu bihe bitandukanye.

Ni ikibazo cya tekiniki Twitter ihuye nacyo guhera mu kwa kabiri uyu mwaka. Muri Gashyantare, Twitter yavuye ku murongo inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe.

Twitter yagize ikibazo cya tekiniki iva ku murongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .