Ni ikibazo cyatangiye saa 14:05 aho benshi bafunguraga uru rubuga bakabwirwa ko rutari gukora. Ubutumwa bwabonekaga ni ubugira buti “ over capacity” cyangwa ubuvuga ngo “this page is down.”
Iki kibazo cyagize ingaruka ku bakoresha Twitter kuri telefoni, kuri mudasobwa ndetse n’abakoresha application ya TweetDeck.
Ntabwo abakoresha uru rubuga bari kubasha kwinjiraho ngo babe bakwandika ubutumwa cyangwa se ngo barebe ubwo bashyizeho mu bihe bitandukanye.
Ni ikibazo cya tekiniki Twitter ihuye nacyo guhera mu kwa kabiri uyu mwaka. Muri Gashyantare, Twitter yavuye ku murongo inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!