00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bugiye kohereza mu isanzure abahanga batatu bazamarayo amezi atandatu

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 November 2022 saa 04:53
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere, Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’isanzure (CMSA) cyatangarije abanyamakuru ko Abashinwa batatu; Fei Junlong, Deng Qingming na Zhang Lu bagiye gukora urugendo rwiswe Shenzhou-15, ruzabamaza amezi agera kuri atandatu mu isanzure.

Byitezwe ko Fei ari we uzagenda ayoboye iri tsinda, akaba abikesha ubunararibonye afite burimo no kuba mu myaka 17 ishize ari mu bari bakoreye urugendo mu isanzure muri gahunda yiswe Shenzhou-6 mu gihe abandi babiri bazajyana na we ari ubwa mbere bagiye mu rugendo nk’urwo.

Biteganyijwe ko ikigendajuru cya Shenzhou-15, kizahaguruka ku munsi w’ejo ku wa Kabiri saa tanu n’iminota umunani z’ijoro ku isaha ya Beijing mu Bushinwa nk’uko inkuru ya CGTN ibivuga.

Aba Bashinwa uko ari batatu kandi byitezwe ko bazasangayo abandi batatu bagiye mu kigendajuru cya Shenzhou-14 barimo Chen Dong, Liu Yang na Cai Xuzhe aho bazamarana igihe gito bitewe n’uko iri tsinda ryo riri kwitegura kugaruka ku isi mu minsi iri imbere.

Byitezwe ko uru rugendo rugiye gukorwa ari rwo rusasoza izigamije iyubakwa rya sitation y’u Bushinwa izaba ibarizwa mu isanzure.

Abashinwa batatu bagiye koherezwa mu isanzure aho bazamara amezi atandatu
Ikigendajuru cya Shenzhou-15, bazagendamo kizahaguruka ku munsi w’ejo ku wa Kabiri saa tanu n’iminota umunani z’ijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .