00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hanga Pitchfest yatumye Berwa na bagenzi be babasha kubyaza umusaruro bateri zapfuye (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 November 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere mu ikoranabuhanga rwahawe urubuga rwo kugaragarizamo ibyo rukora no kuruteza imbere, binyuze mu marushanwa ya Hanga Pitchfest21.

Mu rubyiruko rwatsinze mu irushanwa riheruka harimo uwa Berwa Léandre washinze SLS Energy, ikigo gifasha gusubiza ubuzima batiri zapfuye zigakora kuko akenshi zijugunywa zigifite nibura ubushobozi bwo gukora bugera kuri 70%.

Mu kiganiro na IGIHE, Berwa yavuze ko we na bagenzi be batangiye uyu mushinga nyuma y’ubushakashatsi bakoze bakabona ko hari bateri zijugunywa nyamara hari icyo zakabaye zikora.

Ati “Njye na bagenzi banjye babiri twatangiranye uno mushinga igitekerezo cyavuye kubyo twanyuzemo mu kazi no mu masomo, twakoze amashanyarazi n’ubushakashatsi kuri bateri.”

“Ibyo byose nibyo byatumye dusobanukirwa ko iyo bateri bayishyize ahantu runaka atari uko iba ipfuye ahubwo ni uko iba idafite imbaraga z’amashanyarazi zituma ikora ibyo bintu yakoraga.”

Yakomeje avuga ko ikindi bari bagambiriye kwari ukugira ngo bagire umusanzu batanga mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Umushinga wacu ufasha kubungabunga ibidukikije aho dukoresha bateri zacu hajya mu kimbo cy’aho moteri zari gukoresha, rero bituma imyuka ihumanya ikirere igabanuka.”

SLS Energy yaje ku mwanya wa kabiri, yahawe ibihumbi 20$ byo kubafasha gukomeza umushinga wayo.

Berwa avuga ko hari byinshi kunyura muri iri rushanwa byabagejejeho.

Ati “Yadufashije kugura ibikoresho kuko mbere ya Hanga hari bateri twubatse ariko idafite ubushobozi buhagije bwo kugeza ku munara, amafaranga twabonye twabashije kubwubaka. Ariya mafaranga yadufashije ku kwita ku mushinga tutabanje gushaka akandi kazi ku ruhande, byanadufashije kuzana abandi bakozi bo kudufasha.”

Yakomeje ati “Hari inyungu nyinshi twakuyemo kugira ngo tugere ku munsi wa nyuma, hari inzira ndende twagiye tunyuramo irimo abantu batandukanye n’abaduhuguye mu gukora imishinga, ibyo byose byadufashije kuzamura ubumenyi no guhura n’abandi ba rwiyemezamirimo dukora bimwe.”

SLS Energy ikora bateri zishobora kwifashishwa ku minara, inganda, inzu z’ubucuruzi n’ahandi hose umuntu ashobora kuba yakeneraga ikoreshwa rya moteri.

Second Life Storage ltd ubwo yatsindaga muri aya marushanwa yahawe ibihumbi 20$ byo kubafasha gukomeza umushinga wabo. Berwa avuga ko hari byinshi kunyura muri iri rushanwa byabagejejeho
Berwa yavuze ko we na bagenzi be batangiye uyu mushinga nyuma y’ubushakashatsi bakoze bakabona ko hari bateri zijugunywa nyamara hari icyo zakabaye zikora.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .