00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikirango gishya cy’imodoka za Kia gikomeje guca ibintu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 November 2022 saa 01:00
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakomeje gucika ururondogoro kubera ikirango gishya cy’imodoka za Kia, aho benshi bavuze ko batabasha kugisoma neza, aho gusoma ‘Kia’, basoma ‘KN’.

Ni ikirango kiri gushyirwa ku modoka nshya zikoresha amashanyarazi, ukibonye kiryoheye ijisho bitewe n’uko cyanditse ariko ababasha gutahura ko inyuma ya K hari izindi nyuguti ebyiri, ‘I’ na ‘A’ ni mbarwa.

Byonyine, magingo aya, buri kwezi abantu ibihumbi 30 bashakisha kuri Google ubwoko bw’imodoka zitwa ‘KN’ ariko bakazibura ahubwo hakaza iza Kia zisanzwe.

Amagambo abantu bandika kuri Google bashakisha izo modoka harimo “kn car brand” na “kn car logo”. Hari abakomeza bakaza kugwa ku modoka zitwa Carnival [ni minivan zikorwa na Kia] ariko bagatungurwa n’uko zidafite ikirango cya “KN”.

Iyi logo nshya yamuritswe muri Mutarama 2021. Yakurikiraga gahunda ya Kia yitwa ‘S’ yamuritswe mu 2020 ijyanye no kwagura ibikorwa byayo ariko muri gahunda y’ingufu zitangiza, hakorwa cyane imodoka zikoresha amashanyarazi.

Kia irateganya gushyira ku isoko nibura ubwoko burindwi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi kugeza mu 2026. Zizakorwa binyuze mu mikoranire n’ishami rya Hyundai Motor Group rikora imodoka zikoresha amashanyarazi.

Gahunda ni uko imodoka zikoresha amashanyarazi iyi sosiyete ikora zigomba kuzaba zihariye nibura 6,6% by’izizaba ziri ku isoko mu 2025. Mu kubigeraho, gahunda ni uko ku mwaka izajya ishyira ku isoko nibura imodoka ibihumbi 500 z’amashanyarazi kugeza mu 2026.

Ikirango cyari gisanzwe ni uku kimeze
Iki kirango ni cyo gisohoka ku modoka nshya za Kia zikoresha amashanyarazi
Abenshi bakomeje kuvuga ko bagorwa no gusoma iki kirango
Ikirango gishya cy'imodoka za Kia ni uku giteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .