00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liquid Intelligent Technologies yatangije Internet yihuta yagenewe abakorera mu rugo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 November 2022 saa 02:39
Yasuwe :

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies, cyamuritse Internet yiswe Liquid Home, ifasha abagize umuryango kubona murandasi ihagije kandi yihuta ku buryo buri wese akora imirimo ye nta gutinda.

Ni murandasi yagenewe gushyirwa mu ngo, aho ije mu gihe muri iyi minsi imirimo myinshi iri kwimukira ku ikoranabuhanga, abayikora bagakenera murandasi yihuta mu gutanga serivisi inoze kandi ku buryo bwihuse.

Iyi murandasi yiswe ’Whooshing’ (ikintu cyihuta cyane ), yitezweho kuba igisubizo cya zimwe zigenda gake cyane aho usanga hari aho serivisi zitangwa mu buryo butanoze kubera kubura murandasi yihuta bikica byinshi.

Ishobora gukoreshwa n’abo mu rugo buri wese ari mu mirimo ye, ntihabe hagira n’umwe ugira ikibazo cy’uko ibyo ashaka atabigeraho kubera murandasi nkeya.

Nk’urugero, abana bashobora kuba bari gukora umukoro wo mu rugo bahawe ku ishuri, mu gihe abandi bari mu nama ku ikoranabuhanga, abandi bakareba ibirori biri kubera ku ikoranabuhanga (online), bose ikabahaza ntawe ubangamiwe.

Iyi murandasi ije gufasha kandi abafatabuguzi b’iki Kigo baba abo mu Rwanda, Zambia, Uganda, RDC, Kenya, Tanzania, Botswana na Zimbabwe.

Umuyobozi muri Liquid Intelligent Technologies, Adil El Youssefi avuga ko gufasha abaturage mu kugira ububasha ku koreshwa rya murandasi yihuta ari intego yabo kuva bagitangira.

Ati “Kugira murandasi yihuta haba mu kazi ndetse no mu rugo, ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko binafasha mu kuzamura ubukungu binyuze mu gukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, haba mu gutanga serivisi no kugura ibicuruzwa ku bakiliya."

Ku bakeneye iyi murandasi ya Liquid Home, ntabwo bisaba kujya gutonda imirongo ku biro byabo kugira ngo uyibone, kuko ikoranabuhanga ryakemuye byose. Bisaba gusa gusura urubuga rwabo ugahitamo ipaki ushaka ubundi ukaryoherwa n’ibyiza byayo.

Liquid Intelligent Technologies yashinzwe n’Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Cassava Technologies gikorera mu bihugu 20, ibyinshi bikaba biherereye munsi y’Ubutayu bwa Sahara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .