00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple igiye gushyira ku isoko iPhone miliyoni 75 zikoresha 5G bitarenze 2020

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 September 2020 saa 11:59
Yasuwe :

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple, rurateganya gushyira ku isoko telefoni miliyoni 75 zikoresha ikoranabuhanga rigezweho rya 5G, bitarenze uyu mwaka.

Izi telefoni zizajya hanze mu gihe kimwe n’amasaha akorwa n’uru ruganda azwi nka Apple Watch ndetse n’ubwoko bushya bwa iPad Air.

Apple irateganya ko ubu bwoko bw’ibikoresho bizajya hanze uyu mwaka nibura byose hamwe bizaba ari miliyoni 80. Ni mu gihe ifite gahunda yo gushyira hanze ubwoko bune bushya bwa iPhone zose zikoresha 5G kandi zitandukanye n’izari zisanzwe mu mimerere n’imikorere.

Umwaka ushize, Apple yacuruje iPhone miliyoni 185, byatumye ica agahigo mu bigo by’ikoranabuhanga byacuruje telefoni nyinshi. Gusa nubwo byari bimeze gutyo, uwo mubare wari muke ugereranyije n’izo yacuruje mu mwaka wabanje kuko bwo zageraga kuri miliyoni 200.

Internet ya 5G ni umuyoboro ugereranywa nk’intambwe nshya ndetse na none nk’itafari rizaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk’aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo, n’ibindi bizwi nka Internet of Things.

Apple igiye gushyira ku isoko iPhone zikoresha 5G zigera kuri miliyoni 75

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .