00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yagejeje ku isoko telefoni zose za iPhone 12 zirimo n’igura miliyoni 1.3 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 November 2020 saa 05:04
Yasuwe :

Uruganda ruri mu zikomeye mu zikora telefoni ku Isi rwa Apple rwashyize ku isoko izo mu bwoko bwa iPhone 12 ndetse mu minsi ya vuba ziratangira kuboneka mu maguriro atandukanye.

Mu Ukwakira uyu mwaka nibwo Apple yamuritse telefoni zayo nshya zirimo iPhone 12, iPhone 12 Pro, iPhone 12 Pro Max na iPhone 12 mini.

Ni telefoni zikoranywe ikoranabuhanga rihambaye ndetse zishobora no kwakira internet igezweho kandi yihuta ya 5G.

Kuri ubu ababyifuza bashobora kugura iPhone 12 na 12 Pro kugeza mu mpera z’Ugushyingo mu gihe uwatuma mbere iPhone 12 Mini na Pro Max ashobora kuyibona mu minsi ya vuba ubwo imirimo yo kuzicururiza mu iduka izaba yatangiye ku wa 13 Ugushyingo 2020.

iPhone 12 na iPhone 12 Pro zifite umwihariko wo kugira camera zifata amashusho yo ku rwego rwo hejuru ndetse zakozwe mu misusire mishya mu gihe iPhone 12 Mini na 12 Pro Max zitandukaniye mu ngano yazo.

Ibiciro by’izi telefoni bigenda bitandukana bitewe n’ubwoko bwazo. iPhone 12 Mini ari nayo nto kuko ifite ikirahuri cya santimetero 13, ni yo ihendutse. Ifite ububiko bwa 64GB igura $699; iya 128GB ni $749 mu gihe ingana na 256GB igurishwa $849, akabakaba ibihumbi 800 Frw.

iPhone 12 ifite ikirahuri kingana na santimetero 15, camera ebyiri ndetse inaboneka mu mabara atandukanye kandi abereye ijisho. Ifite ububiko bwa 64GB igura $799; iya 128GB ni $849 mu gihe ifite 256GB igura $949, akabakaba ibihumbi 930 Frw.

iPhone 12 Pro nayo ifite ikirahuri kingana na santimetero 15 ariko ikagira camera eshatu n’uburyo bwo kureba ishusho y’ikintu neza. Telefoni ifite ububiko bwa 128GB igura $999, iya 256GB ni $1,099 mu gihe ifite 512GB ari $1,199; asaga miliyoni 1 Frw.

Telefoni ihenze cyane ni iPhone 12 Pro Max, ifite ikirahuri cya santimetero 17, ndetse yihariye kuba ariyo nini ibayeho mu mateka y’izi telefoni. Ifite ububiko bwa 128GB igura $1,099, iya 256GB ni $1,199 mu gihe iya 512GB yashyizwe ku $1,399, abarirwa muri miliyoni 1,3 Frw.

Telefoni zose za iPhone 12 zagiye ku isoko ziri mu mabara atandukanye arimo umukara, umweru, umutuku, icyatsi n’ubururu.

Apple yagejeje ku isoko telefoni zose za iPhone 12 zirimo n'igura miliyoni 1.3 Frw
iPhone 12 na 12 Pro ziri mu zigezweho ku isoko rya telefoni ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .