Umwanditsi akaba n’inzobere mu by’ikoranabuhanga, Max Weinbach, wigeze kugaragaza impinduka zari kugaragara muri iPhone 12 kandi koko ikaza imeze nk’uko yabivuze, yongeye atangaza impinduka zizagaragara mu bwoko bushya bwa iPhone 13, nubwo itarasohoka.
Imbere mu kirahure cya iPhone 13 hazaba hasa n’umukara hagaragara gusa iby’ibanze umuntu akenera kubona nk’isaha, itariki n’umuriro. Ibyo umuntu amenyeshwa (notifications) bizajya biza nk’ibisanzwe ariko telefone ntizajya icana ngo ubone ko hari igihindutse.
Weinbach yavuze ko iyi telefone izaba ifite ubushobozi bwo kwihuta nk’ubwa iPhone 12, aho yihuta ku kigero cya 120 Hz, ni ukuvuga ko yihuta inshuro 120 mu isegonda. Urugero, hari telefone ukoraho ukabona ntizigusubiza zihuta, hakaba hari n’izindi ukimara gukora ku cyo ushaka uhita ukibona ako kanya. Bivuze ko ku byerekeranye no kwihuta iPhone 13 izaba imeze kimwe na iPhone 12.
Ibidasanzwe mu mifotorere yayo
iPhone 13 izaba ifite ikoranabuhanga ridasanzwe mu byerekeye gufotora ibiri mu kirere, ni ukuvuga inyenyeri n’ukwezi (Astrographie). Ubusanzwe gufotora ibiri mu kirere nijoro bikagaragara neza, bisaba ikoranabuhanga rihambaye n’ubuhanga budasanzwe.
Muri iyi telefone, hazaba harimo uburyo umuntu azajya atunga telefone mu kirere igahita ifotora inyenyeri n’ukwezi bikagaragara nta bundi buhanga bimusabye, (astrophotographie automatique). Ndetse biteganyijwe ko izaba ifite imboni za camera zireba kure kuruta izari ziri muri iPhone12.
Ikindi kidasanzwe ni uko izaba ifite ubushobozi bwo gufata amashusho ahagaze, (vidéos de portrait) bwa mbere mu mateka umuntu azajya abasha kubihindura agiye kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi.
Weinbach yavuze ko iri koranabuhanga rizaba rihambaye, rishobora no kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga.
Weinbach yavuze ko iPhone 13, izaba ifite ikoranabuhanga rya sumaku rizwi nka Magsafe rifite ubushobozi burenze ubw’iyayibanjirije cyane ko abantu bakunze kuvuga ko iyari iri muri iPhone12 yari ifite intege nke.
Iyo sumaku iba iri inyuma muri telefone yifashishwa mu gufatishaho agakoresho kinjija umuriro muri terefone bakunda kwita ‘wireless charger’ cyangwa igakoreshwa bafatishaho ibindi bintu bitandukanye nk’ikofi n’ibindi.
Uretse ibyo twavuze haruguru bizaba bitandukanye ibindi bizaza muri iyi telefone ni ibisanzwe biri no mu zindi nka internet yihuta ya 5G. iPhone 13, biteganyijwe ko izashyirwa ku mugaragaro muri Nzeri uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!