00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Surface Duo, telefoni ya Microsoft igura $1400

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2020 saa 11:32
Yasuwe :

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga rya mudasobwa, Microsoft, kirateganya gushyira ku isoko telefoni zacyo za mbere zikoresha Android bitarenze ku wa 10 Nzeri 2020.

Telefoni nshya ya Microsoft yiswe Surface Duo yashyizwe ku giciro cya $1,399, akabakaba miliyoni imwe n’ibihumbi 300 Frw.

Iki giciro kingana n’icya iPhone 11 Max iheruka gushyirwa ku isoko. Kigitangazwa gisa n’icyateye ubwoba abantu bagira impungenge z’uburyo telefoni nshya ya Microsoft izakirwa ku isoko.

CNN yanditse ko hari impamvu zifatika zishobora kuba igisobanuro gikwiye cy’impamvu y’amahitamo y’icyo giciro.

Icya mbere ni ikijyanye n’imiterere yayo kuko ifite ibirahuri bibiri (dual-screen). Microsoft igaragaza ko telefoni yayo iteye nka tablet yikunja, nayo ikora nka telefoni.

Ibirahuri bibiri bya telefoni ya Surface Duo bifite imiterere ingana na santimetero 14.224, ariko ishobora kuvamo tablet ingana na santimetero 20.574 mu gihe yakoreshejwe umuntu ayibumbuye. Iyi telefoni ifite camera imwe ishobora gufata amashusho ahambaye, azwi nka 4K video, aba agaragara neza ku buryo aba afite pixels 4,000.

Imiterere ya telefoni iyemerera gukora mu buryo bubiri kuko ishobora gufungwa ikaba nk’igitabo cyangwa wayinfungura ikaba nk’ifite impande ebyiri.

Telefoni nshya ya Microsoft ifite umwihariko na none mu bijyanye n’umubyimba wayo kuko ari muto cyane.

Icya kabiri mu byatumye igiciro cya telefoni kizamuka ni uburyo ishobora gukoreshwa mu bindi bikorwa.

Ikoranabuhanga ryayo niryo Microsoft ikoresha kuri mudasobwa zayo zisanzwe ziba zifite porogaramu zitandukanye zirimo iza Office na Windows.

Microsoft yatangaje ko yanogeje imiterere y’ikoranabuhanga ku buryo abayifite bashobora gutunganya amashusho ndetse bakanakora indi mirimo bayifashishije.

Surface Duo igishyirwa ku isoko yari ifite inenge ariko Microsoft ibanza kuzinoza ku buryo bitari ngombwa guhatira abantu kugura izo telefoni ahubwo bo bagomba kuzihaha kuko zifitemo ibyo bashaka.

Nyuma y’itangazwa ryo gushyira ku isoko telefoni nshya, abazazigura mbere baratangira kuzibona banyuze ku iduka rya Best Buy no kuri AT&T abarizwa kuri internet.

Surface Duo ni yo telefoni ya mbere yakozwe na Microsoft nyuma yo guhagarika telefoni zikoresha Windows.

Mu myaka yashize, telefoni zihenze zakunze guhura n’imbogamizi nk’aho izo mu bwoko bwa Samsung Galaxy Fold zahawe abahanga mu by’ikoranabuhanga basanze zifite ibibazo bya screen zangiritse bituma Samsung ihindura igihe yagombaga kuzimurikiraho kiva muri Mata bishyirwa muri Nzeri 2020.

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga rya mudasobwa, Microsoft, kigiye gushyira ku isoko telefoni zikoresha Android
Telefoni nshya ya Microsoft yiswe Surface Duo yashyizwe ku giciro cya $1,399, akabakaba miliyoni 1,3 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .