Icyakora gahunda yo kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rya telefone ibangamiwe ni uko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu by’umwihariko mu bice byegereye imipaka hari ahataboneka ihuzanzira rya telefone (network).
Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Karongi by’umwihariko mu bice byegereye inkengero z’ikiyaga cya Kivu, abahatuye bavuga ko batabyaza umusaruro ikoranabuhanga rya telefone kuko ihuzanzira ryaho rikiri ikibazo.
Iki kibazo kigaragara cyane mu murenge wa Gishyita na Mubuga yombi yo mu karere ka Karongi. Abatuye muri iyi mirenge mu tugari tugari dukora ku Kiyaga cya Kivu, bavuga ko amasaha menshi telefone zabo zibura ihuzanzira ry’iminara yo mu Rwanda zigafata iminara yo mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uwankijije Viateur, umufundi utuye mu mudugudu wa Gisunzu akagari ka Muranga mu murenge wa Mubuga, yabwiye IGIHE ko kutagira ihuzanzira rya telefone aho batuye bibagiraho ingaruka.
Ati “ Nkanjye w’umufundi akazi kenshi nkabona kubera telefone, umuntu ampamagaye akandangira ikiraka. Hari igihe umuntu ampamagara ashaka kundangira ikiraka akambura , twazahura akambwira ngo naraguhamagaye ndakubura, ugasanga umuntu agenda abihomberamo gutyo.”
Ndayambaje Wilson wigisha ku ishuri rya GS Kinama avuga ko kuba agace iri shuri riherereye katabonekamo rezo ihagije ya telefone bigira ingaruka ku myigishirizeye kuko bimusaba gutegurira amasomo yose mu rugo.
Ati "Iyo hari ikintu nkeneye gushaka kuri murandasi ntabwo bikunda kuko nta network ya telefone mba mfite, kugira ngo tuyibone ni ahantu namwe hazwi tujya guhagarara, iyo uharenzeho metero ebyiri bihita byanga.”
Mukasine Angelique yagize ati “Dukora urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo tugere ku murenge ahatangira serivise z’Irembo, baramutse badukemuriye ikibazo cy’ihuzanzira rya telefoone, izi serivise twajya tuzibona tutavunitse".
Iki kibazo abaturage bakigejeje ku badepite muri Werurwe 2022 ubwo bari babasuye bari mu nshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yabwiye IGIHE ko iki kibazo kigiye gukemurwa.
Ati "Icyo kibazo nyuma yo kukimenya, hari imishinga irimo ikorwa muri gahunda yo guteza imbere abatuye imipaka, harimo imihanda izubakwamo, mu byo rero twasabye harimo no kubaka umunara turizera ko kizaba ari igisubizo kirambye kuri icyo kibazo".
Meya Mukarutesi avuga ko bataramenya igihe uyu mushinga uzararangira kuko ukiri mu nyigo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!