Apple yari yihaye intego z’uko uyu mwaka wa 2021 uzarangira rushyize ku isoko iPhone 13 zibarirwa muri miliyoni 90, gusa ngo iyi ntego ishobora kutazagerwaho hagakorwa izigera kuri miliyoni 80.
Uku kutagera ku ntego Apple yihaye ngo bizaterwa n’uko ibikoresho bishyirwa muri iyi telefone bizwi nka ‘Electronic Chip’ bimaze igihe byarabaye bike ku isoko.
Ibi ngo bishobora kuzatuma izi telefone zibura ku isoko cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru aho benshi baba bari kugura impano bazaha inshuti n’abavandimwe.
Hashize iminsi mike Apple ishyize ku isoko iPhone 13 ikubiyemo ibindi byiciro bya telefone bitandukanye nka iPhone 13 Mini igura 700$, iPhone 13 Pro Max igura 1100$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!